Icyamamare mu muziki wa Nigeria Simisola Bolatito Kosoko uzwi ku izina rya Simi, yatangaje abahanzi bo muri Uganda atekereza ko bashobora gucengera ku isoko ry'umuziki muri Nigeria bakaba bagira amahirwe yo guhatana n'abarimo Burna Boy, Rema ndetse n'abandi.
Kuri Simi, avuga ko nubwo nta bahanzi benshi bo muri Uganda bazwi mu bihugu byo mu burengerazuba bw'Afurika, ariko ngo bake muri bo bashobora kubahagararira neza. Ibi uyu muhanzikazi akaba yarabigarutseho mu mpera z'icyumweru ubwo yari i Kampala mu kiganiro n'abanyamakuru.

Umuhanzi Simi yagaragaje abahanzi bo muri Uganda bahatana ku isoko ryo muri Nigeria
Aho muri Uganda, Simi akaba yari afite yo igitaramo cyiswe "Best of Kampala” cyabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa 26 Ugushyingo 2023 muri Garden City Upper Terrace. Ubwo yagarukaga ku bahanzi bashobora kugira amahirwe yo kumvwa muri Nigeria, akaba yahereye kuri Joshua Baraka avuga ko ashobora kugira abantu bamwumva benshi i Lagos.
Agaruka kuri Joshua Baraka, akaba yavuze ko mu minsi yashize yamwumvishe, ngo agira na byinshi amwigiraho. Simi kandi, akaba yavuze abandi atekereza ko bagera kure mu muziki wa Nigeria, barimo Cindy Sanyu ndetse na Eddy Kenzo.

Eddy Kenzo ni umwe mu bahanzi Simi abona bahatana ku isoko rya Nigeria
Simi akaba yavuze ko yigeze kuganiraho na Eddy Kenzo ngo arabyishimira cyane. Icyakora nubwo yavuze aba bahanzi batatu, yashimangiye ko nta bahanzi benshi bo hanze ya Nigeria azi, kuko ngo adakunda kumva umuziki cyane.
Naho ubwo yabazwa uburyo amenya abahanzi bashya niba adakunda kumva umuziki, akaba yasubije ko abumva kuri radiyo cyangwa se ngo akabumva inshuti ze ziri kubaganiraho.
