Mu butumwa burebure yanyujije kuri Instagram ye, yavuze ko umwaka ushize wamukomerekeje umutima, aribura, atangira kwishakisha bucece, mu bubabare ariko arara arira ijoro ryose ntawe yasangiza ayo marira.
Yavuze ko icyo gihe yari wenyine, nta n'umwe umufasha kwikorera uwo mutwaro w'uburibwe ndetse nta n'umwe ubasha kumva yabaga yikoreye mu mutwe no mu mutima we.
Icyakora avuga ko abana be bahabaye, bakomeza kujya bamubyutsa mu gitondo, ndetse ko iyo batahaba atazi neza ko yakabaye akiriho kuko babaye impamvu yatumye akomeza guhangana mu gihe buri kimwe cyose cyari cyamuvuyeho.
Yakomeje avuga ko yanyuze muri byinshi bikomeye, kandi biremereye, ariko arashimira Imana kuko yabashije kubirokoka akabasha kongera kwibona.
Avuga ko ubwo buribwe bwamufunguye amaso, buramwigisha.



