Rurageretse hagati ya Ish Kevin na Moses Turahirwa Moses

Rurageretse hagati ya Ish Kevin na Moses Turahirwa Moses

 May 29, 2024 - 14:21

Umuraperi Ish Kevin yakije umuriro ku munyamideri Turahirwa Moses washinze inzu y’imideli ya ‘Moshions’ yambika ibyamamare n’abandi batandukanye bakomeye ku Isi, nyuma yo kuvuga ko Ish Kevin ari we muntu yifuza ko bamarana ubuzima bwe bwose.

Ni intambara yatangirijwe ku rubuga rwa X yahoze yitwa Twitter, aho umwe mu bakoresha uru rubuga yanditse ubutumwa asaba abantu kuvuga umuntu baba bumva bifuza ko bamarana ubuzima bwabo bwose kabone niyo yaba yarashyingiwe cyangwa bateretana.

Nyuma yo gutanga ubu butumwa, umunyamideli Turahirwa Moses nibwo yaje asubiza ubu butumwa avuga ko umuntu yakwifuza ko bamarana ubuzima bwose ari umuraperi Ish Kevin.

Ish Kevin akibona ubu butumwa bwa Moses, yaje guhita amusubizanya umujinya mwinshi, amubwira ko atari inshuti ye ndetse amuha gasopo yo kujya akomeza kumuzana mu bindi bintu bitari umuziki kuko yamuhakaniye kuza mu mishinga ye kuva kera.

Yagize ati “Sindi inshuti yawe, uri umufana ariko nanze ubutumire bwawe bwose bwo kwinjira mu mishinga yawe n’ibirori byawe kubera ko utiyubaha ubwawe ndetse n’igihugu cyawe. Hagarika kuzana izina ryange mu bintu bitari umuziki.”

Kuri uyu wa 29 Gicurasi 2024, Ish Kevin akaba aza gutaramira abakunzi be mu mikino ya BAL, aho aza gufatanya na Kevin Kade.