Rurageretse hagati ya Adekunle Gold  na Producer Samklef  bapfa Simi

Rurageretse hagati ya Adekunle Gold na Producer Samklef bapfa Simi

 May 6, 2024 - 10:09

Umuhanzi Adekunle Gold yari yivuganye Producer Samklef, wagerageje kuvuga nabi umugore we Simi amwita umuhanzi w’indashima bakoranye mu buzima bwe akamuvuna ariko ntamushime, ndetse ko agomba kumusaba imbabazi mu ruhame ku bwo kutamushimira.

Intambara y’aba bombi yatangiye ubwo Producer Samklef, yajyaga kuri X, akavuga amateka y’umubano we na Simi bigeze no gukundana, uburyo yamufashije kwagura impano ye kimwe n’abandi bahanzi yafashaga ndetse n’umubano bagiranye ariko umuryango wo kwa Simi ntumwishimire.

Muri ubutumwa kandi yagaragaje ko umuhanzikazi Simi na Ric Hassani ari abahanzi babiri b’indashima  yarakoranye na bo mu mateka. Arahira ko Simi wamuvunnye cyane amufasha ariko ntamushime n'ibyo yamukoreye byose, natamusaba imbabazi mu ruhame, azahora amufata uko ari no mu myaka miliyari 7.

Yagize ati “Simi naramuka aje mu ruhame akansaba imbabazi ku bwo kumvuna ariko ntanshimire, nzamubabarira byimazeyo. Ariko natabikora nzahora mufata uko ari, no mu myaka miliyari 7 iri imbere.”

Adekunle, umugabo wa Simi akibona ubu butumwa busebya umugore we, yaje n’umujinya mwinshi abwira Samklef ko umugore we nta mwenda amurimo kandi ko byaba byiza ahagaritse gukomeza kuvuga izina ry’umugore we, kuko nabikomeza azaba ari we ashaka.

Yagize ati “Simi nta mwenda akurimo, kandi guhera ubu uhagarike guhamagara izina rye buri munsi. Ni biba ninjye uzaba ushaka.”

Samklef yasabye Simi kumusaba imbabazi mu ruhame

Umugabo wa Simi yasa Samklef gukomeza kuvuga izina ry'umugore we