Rihanna yaciye agahigo kadafitwe n'undi muhanzikazi ku Isi

Rihanna yaciye agahigo kadafitwe n'undi muhanzikazi ku Isi

 Jun 1, 2024 - 16:49

Umuhanzikazi Rihanna ukunzwe n'abatari bake ku Isi kubera ubuhanga n'ijwi rye, yamaze guca agahigo ko kuba ari we muhanzikazi ufite indirimbo nyinshi kandi yakoze wenyine, zabashije kwegukana imidali myinshi ya diyama ku Isi.

Iyi akaba ari imidali yagiye ahabwa mu bihe bigiye bitandukanye, ikaba ari imidali itangwa na ‘The Recording Industry Association of America (RIAA).

Mu ifoto yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ze, Rihanna yagaragaje ko ari we muhanzikazi ufite indirimbo nyinshi yakoze wenyine zegukanye imidali myinshi ya diyama ku Isi, avuga ko ubu nta gusubira inyuma.

Rihanna akaba afite indirimbo zirindwi zabashije kwegukana uyu mudali ari zo Diamond, Work, Umbrella, Stay, Needed me, Love the way you lie na We found love.

Rihanna akaba akurikirwa na Katy Perry ufite enye, Cardi B ufite eshatu, na Lady Gaga ufite na we eshatu.

Nubwo bisa n’aho Rihanna atagikora umuziki neza nk’uko byari bisanzwe mbere kubera gukurikirana cyane kompanyi ye ikora ibirungo by’ubwiza, ariko kugeza n’ubu indirimbo ze zikaba zikomeje gukundwa ku bwinshi.

Rihanna akaba aheruka gushyira hanze indirimbo yise ‘Lift me up’ mu mwaka wa 2022, ikaba imaze kurebwa n’abasaga miliyoni 154 ku rubuga rwa Youtube.