Rema bamukubye na zeru ku rubyiniro

Rema bamukubye na zeru ku rubyiniro

 Jul 27, 2023 - 07:47

Umuhanzi Rema yahagaritse igitaramo nyuma yo gusuzugurwa ku rubyiniro muri USA.

Divine Ikubor amazina nyakuri y'umuhanzi Rema ukomoka mu gihugu cya Nigeria mu njyana ya Afrobeats, yafashe umwanzuro wo guhagarika igitaramo yari afite ku wa 27 Nyakanga 2023 muri Leta zunze Ubumwe z'Amerika ashize amanga.

Rema akaba yahisemo kurambika indangururamajwi hasi ku rubyiniro nyuma yo kuririmba indirimbo ebyiri, maze ashimangira ko abategura igitaramo bamusuzuguye kandi ngo imitegurire y'icyo gitaramo ikaba yari hasi cyane, abona ari agasuzuguro kuri we n'injyana ya Afrobeats.

Rema yarambitse indangururamajwi ku rubyiniro nyuma gusuzugurwa aritahira 

Umuririmbyi wa 'Calm down' ufite imyaka 23 y'amavuko, akaba yari afite ibitaramo muri Amerika yise 'Rave & Roses', by'umwihariko akaba yari muri Atlanta ari naho yarambikiye hasi indangururamajwi yemeza ko bamusuzuguye aritahira. 

Muri Videwo yafashwe n'umufana igakwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga, Rema yumvikanye agira ati " Afrobeats ni ngari cyane kuri iki gikorwa. Ntabwo nakomeza gukora ibintu bimeze gutya kuko nubaha cyane abafana bange. Ngiye kugenda nongere ntegure ibintu byange neza kuko bansuzuguye ndetse basuzugura na Afrobeats."

Rema akirangiza kuvuga iri jambo akaba yahise ava ku rubyiniro aritahira. Amagana y'abafana bari bategereje ko abaririmbira bakaba batishimye, gusa nanone bishimira ko yahesheje agaciro ibihangano bye ndetse akaba yasezeranyije abafana be kuzabaha ibintu byiza. Nubwo hari abandi bamunenze bavuga ko yabasuzuguye.