Prophet Joshua yahishuye impamvu yanze gutanga miliyoni 5 yemereye Platin na Nel Ngabo

Prophet Joshua yahishuye impamvu yanze gutanga miliyoni 5 yemereye Platin na Nel Ngabo

 Nov 22, 2025 - 09:46

Prophet Joshua yatangaje ko atazigera atanga miliyoni 5 Rwf yemereye Nel Ngabo na Platin P ubwo bari mu gitaramo cyo kumvisha abantu album yabo 'Vibranium', agaragaza ko habayeho kumusuzugura ntibamuha icyubahiro akwiye ndetse ko bakwiye kumusaba imbabazi mu ruhame.

Mu ijoro ryo ku wa 29 Kanama 2025, muri Zaria Court nibwo Nel Ngabo na Platin P bahurije hamwe abantu batandukanye mu gikorwa bari bateguye cyo kumvisha abantu indirimbo ziri kuri album bahuriyeho yitwa 'Vibranium' .

Muri iryo joro abantu batandukanye barimo Mutesi Jolly watanze miliyoni 10 n'abandi batandukanye bagiye bitanga mu rwego rwo gushyigikira aba bahanzi.

Prophet Joshua na we ni umwe mu bafashe ijambo yemera ko azatanga miliyoni 5, ndetse icyo gihe yemeye mu ruhame ko ayo mafaranga azayatanga mu gitondo tariki 30 Kanama 2025, bitarenze saa 09:00 za mu gitondo.

Icyakora ibi yemeye siko byaje kugenda, kuko Nel Ngabo na Platin P bategereje muri icyo gitondo ko babona amafaranga birangira amaso aheze mu kirere.

Ubwo Platin P na Nel Ngabo bari mu kiganiro Sunday Choice Live tariki 14 Nzeri 2025, Platin P yemeje ko Prophet Joshua atigeze abaha ayo mafaranga nk'uko yabyemeye gusa avuga ko batazigera bishyuza umuntu n'umwe.

Yagize ati "Ntabwo dushobora kwishyuza umuntu uwo ari we wese kuko nta muntu twigeze tubwira ngo gira icyo utanga.  Umunsi yayabonye yumva yisanzuye, uwo ari we wese witanze ni karibu rwose. Yayabona umwaka utaha, yayabona mu myaka ibiri nta kibazo."

Prophet Joshua yabakuriye inzira ku murima

Mu kiganiro yagiranye na '3D Tv Rwanda', Prophet Joshua yeruye avuga ko atazigera atanga ayo mafaranga kuko nabo batigeze bamwakira neza uko bikwiye ngo bamuhe icyubahiro akwiye kandi ari bo bamwihamagariye.

Yavuze ko nubwo bamuhaye ubutumire, ariko umuntu waje kumwakira amuha ikaze ntabwo ari we wari ikwiye, aho yavuze ko uwo muntu yari yasinze, ndetse aho bamwicaje ntabwo ariho yari asanzwe yicara kabone n'iyo yagiye mu kiriyo.

Avuga ko ari ibintu birumvikana uburyo yambara ibintu bifite agaciro ka miliyoni 10, barangiza bakamwicaza inyuma ahantu hatabona, aho ashimangira ko bagombaga kumwicaza imbere.

Kuri we avuga ko no kuba baragiye ku rubyiniro bakaririmba bakavayo batamuvuze ngo bamutakagize kandi bamutumiye naryo ari ikosa bakoze, ahamya ko umukire bamutegura.

Ati "Mutesi Jolly ndamukunda ndi umufana we, bagiye kumufata mu byubahiro bye uko bikwiriye, bamwicaza imbere kuri camera, ngewe ndinjira bakanzanira umusinzi, bakanyicaza mu mwijima. Ntabwo narekura aya mafaranga...bakureyo amaso."

Prophet Joshua avuga ko bakwiye no gushimira Imana kuba baramuhamagaye akemera guhaguruka, naho ubundi ntabwo yagombaga guhaguruka ahubwo ni uko yemeye kurenzaho.

Yasabye ko bagomba kumusaba imbabazi ku bw'ibyo bamukoreye, ashimangira ko niba abahaye miliyoni ze eshanu, nabo bagomba kumuha ibyuhiro akwiye.

Prophet Joshua yavuze ko miliyoni 5 Rwf yemereye Platin na Nel Ngabo ntazo azabaha