Perezida Kagame yatunze intoki abayobozi biremereza

Perezida Kagame yatunze intoki abayobozi biremereza

 Aug 14, 2024 - 17:55

Perezida wa Repubulika Paul Kagame ubwo yakiraga indahiro ya Minisitiri w'Intebe n'iz'Abadepite, yasabye abayobozi bahabwa inshingano cyangwa abashyirwa mu myanya y’ubuyobozi bakumva ko bagomba kwiremereza, ko bakwiye kubihagarika, ndetse ko ibintu bya ruswa n'icyenewabo bikwiye kurandurwa.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu Perezida Paul Kagame yayoboye umuhango w'Irahira rya Minisitiri w'Intebe, Dr Ngirente Edouard n'Abadepite 80 baherutse gutorwa.

Ni umuhango wabereye mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko ku Kimihurura, aho Umukuru w'Igihugu yavuze ko abantu bahabwa inshingano cyangwa bashyirwa mu myanya y’ubuyobozi bakumva ko bagomba kwiremereza bakwiye kubihagarika.

Ati "Akenshi bisa nk’aho ari umuco, ikintu cy’imyanya, imyanya y’icyubahiro, […] mu mikoro make y’Igihugu, ukabanza gukemura ibintu by’icyubahiro, abantu bakomeye, unyura ahantu waba utahasize serwakira ntunyurwe. Uwo ni umuco mubi, tuganiriye kenshi ko ugomba guhagarara, ariko ndabisubiramo n’uyu munsi, ugomba guhagarara.''

Perezida Kagame yavuze ko icy’ibanze ari ugukorera Abanyarwanda kabone n’ubwo uwahawe inshingano yaba yiyumva nk’umuntu uremereye.

Ati “Niba ushaka kumva ko uremereye, ari ko uteye ntacyo napfa nawe ariko wabanje kuzuza inshingano. Gukorera Abanyarwanda ni cyo cy’ibanze.”

Perezida Kagame yahaye umukoro abayobozi barahiye

Perezida Kagame yahaye umukoro abarahiriye inshingano barimo Minisitiri w’Intebe, Abadepite 80, abasaba ko imyaka itanu bahawe, atari iyo kuzana ibibazo, ahubwo ko ari ukubikemura.

Ati "Niyo ntambara turwana muri politiki yacu, niyo ntambara tumazemo imyaka 30. Tugiye kongeraho indi myaka itanu muri manda, ntabwo yaba itanu y’ubusa, ni itanu yo kugabanya ibibazo.” 

Umukuru w'Igihugu, yavuze ko adashimishwa no guhora abwira abayobozi inshingano zabo bagakwiye kuba buzuza umunsi ku munsi.

Ati “Njye ubahagaze imbere ubabwira ntya, numva mfite umuzigo mba nikoreye wo kubabwira ntya, twamara kuva hano, bya bindi twumvikana ko tunenga, bikongera bigasubiraho nk’aho nta cyabaye. Ntabwo bikwiye.”

Yasabye buri muyobozi kutaba ntibindeba kuko ahari ikibazo cyangwa ibitakozwe nabi byangiriza igihugu n’Abanyarwanda muri rusange.

Ati “Tugomba kuzuzanya, tugomba gukorana, tugomba no kuganira. Njye n’iyo mu nshingano zanjye, tuvuge Umudepite runaka, Minisitiri runaka, n’iyo byaba atari mu nshingano zawe aho uri, byangiriza igihugu, nta mpamvu wabiceceka, ukareka bigahita, bigakomeza, ntabwo ari ko bikwiriye kuba bimeze. Ni umuco mubi.”

Perezida Kagame yavuze ko ruswa, akarengane, ikimenyane, icyenewabo, bidakwiye guhabwa icyuho kandi ari inshingano za buri wese kubirwanya.

Ati “Ibyo nta na rimwe tudakwiriye kuba tugaragara ko tubirwanya kuri buri wese, hose mu gihugu cyacu. Nicyo kivamo umuco ugomba kutugaragaraho ko dukorera Abanyarwanda bose, nta guhitamo uwo dukorera n’undi usigara aho ngaho kubera ko adafite inshuti ye, kubera ko adafite umuvandimwe, ibigomba kumugeraho ntibimugereho. Niyo nta mbara ya mbere turwana nayo muri politiki yacu."