Perezida Donald Trump yabaye nk'ukojeje agati mu ntozi! Uburusiya bwagabye ibitero bishya kuri Ukraine

Perezida Donald Trump yabaye nk'ukojeje agati mu ntozi! Uburusiya bwagabye ibitero bishya kuri Ukraine

 Jul 10, 2025 - 13:56

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko u Burusiya bwakoze ibitero bikomeye hakoreshejwe indege zitagira abapilote (drones) kuri Ukraine, amasaha make nyuma y’uko atangaje ko yiteguye kongera gushyigikira Ukraine mu buryo bwa gisirikare, ndetse akanenga bikomeye Perezida w'u Burusiya Vladimir Putin ku magambo ye akakaye ku bijyanye n’ibiganiro by’amahoro.

U Burusiya na bwo bwahise butangaza ko bwongereye ibitero hakoreshejwe ibisasu bya misile na drones mu bice bitandukanye bya Ukraine, harimo n’umurwa mukuru Kyiv, ibitero byahitanye benshi bikanasiga inkomere

Ibice byibasiwe cyane ni Donetsk aho abantu umunani bapfuye, na Khmelnytsky aho undi umwe yahitanywe n’ibyo bitero. Muri Kyiv na ho haravugwa inkomere nyinshi. Ni mu gihe kandi, abategetsi ba gisirikare b'u Burusiya batangaje ko bafashe undi mujyi wo mu burasirazuba bwa Ukraine witwa Tolstoy.

Mu gihe ibi bitero bikomeje kwiyongera, Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky wari mu ruzinduko i Roma, aho yahuye n’Umushumba wa Kiliziya Gatorika Papa Leo wa XIV n’intumwa idasanzwe ya Amerika, Keith Kellogg, yasabye amahanga kongera igitutu kuri Moscow binyuze mu bihano bikarishye.

Ibi bitero biza bikurikira amagambo ya Trump udahwema gushimangira ko azakomeza gushyigikira Ukraine mu buryo bwose bushoboka. Gusa impaka ziracyakomeje ku ruhare Amerika yagira mu gukemura iyi ntambara yateje ibihombo n’imfu mu buryo bukabije kuva mu 2022.

U Burusiya bwongeye kugaba ibitero kuri Ukraine 

Ibitero by'u Burusiya byakomerekeje binahitana benshi