Nyina wa Zuchu uri gushaka umukunzi, yiyamye insoresore zishaka kumutereta

Nyina wa Zuchu uri gushaka umukunzi, yiyamye insoresore zishaka kumutereta

 Mar 10, 2024 - 11:09

Khadija Kopa mama w'umuhanzikazi Zuchu, yahaye gasopo abasore bakiri bato bashaka kumutereta, akemeza ko nubwo ari gushaka umugabo bateretana, ariko adashaka abana abyaye.

Khadija Omar Abdallah Kopa amazina y'umubyeyi wa Zuchu umuhanzikazi wo muri Tanzania, yifatiye ku gahanga abasore bakiri bato bari gushaka kumutereta kandi ababyaye.

Uyu mubyeyi w'imyaka 61, yatangaje ko yifuza umugabo ukuze bateretana bagashinga n'urugo, ariko ngo ikibazo ntaramubona, yibonera abana abyaye.

Kuri Khadija, avuga ko umugabo yifuza ari uri hejuru y'imyaka 50, kuko ngo uwo niwe uba ukuze uzi ibyo gushinga urugo ibyari byo, kuruta abasore bato barimo kumwandikira ijoro n'amanywa bashaka ko bajya mu rukundo ngo banashyingiranwe.

Mama wa Zuchu ari kwiyama abasore bakiri bato bamutereta

Mu kiganiro uyu mubyeyi yagiranye na Wasafi FM yavuze ko uburyo abasore bato bari kumutesha umutwe bamutereta, agira ati " Ndababona. Ariko ntabwo nshaka abasore b'abana. Imana ntabwo irangenera umugabo ukuze."

Akaba yakomeje atangaza ko abo basore bato bajya kureba abakobwa bangana akaba ari bo bajya gutereta.

Ati " Nshaka kubwira abo bana ko batankwiriye, bityo ko bajya gushaka abo bangana. Nta mwanya mbafitiye." Hagati aho, Khadija, umugabo we Jaffary Ally akaba yaritabye Imana mu 2013.

Khadija Kopa mama wa Zuchu arashaka umukunzi