Nta byera ngo de! Abitabiriye igitaramo cya ‘Tik Tok Party’ batashye bijujuta

Nta byera ngo de! Abitabiriye igitaramo cya ‘Tik Tok Party’ batashye bijujuta

 Jun 1, 2024 - 08:51

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu, muri Car Free Zone habereye igitaramo cyiswe ‘Tik Tok party’ cyitabiriwe n’imbaga nyamwinshi gusa biza kurangira batashye bijujutira imitegurire y’abateguye igitaramo iciriritse.

Iki gitaramo cyateguwe na Kamaro Entertainment, cyari kigamije guhuza abahanzi n’abakoresha kandi bazwi cyane ku rubuga rwa Tik Tok, bagahura n’abakunzi babo bakagirana ibihe byiza, gusa ibi ntibyabashije kugenda neza 100% nk’uko byari byitezwe.

Ni igitaramo cyagombaga gutangira ku isaha y’I saa munani z’amanywa nk’uko byatangajwe bitewe n’amasaha bari bahawe n’ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali batagomba kurenza.

Nyamara ibi siko byaje kugenda kuko bamwe mu bahageze muri ayo masaha, basanze imyiteguro ikiri hasi cyane ndetse bamwe batangira kwisubirirayo ngo babe bigiriye mu bindi baze kugaruka mu masaha ari imbere ubwo ibintu byose byagiye ku murongo n’abagombaga kubasusurutsa bamaze kwitegura.

Ni igitaramo cyaje gutangira gitinze ugereranyije n’isaha bari batanze kuko cyatangiye hafi saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba, ibi bikaba byatumye bakora ibintu hubuhubu birimo akavuyo mu rwego rwo gusiganwa n’amasaha bari bahawe ngo atabafata.

Gusa byaje kuba iby’ubusa kuko byaje kugera ku isaha ya saa yine bari bahawe n’ubuyobozi igitaramo ntaho kiragera, bituma babakupira umuriro igitaramo gihita gihagarara.

Zeotrap wagerageje kujya ku rubyiniro, abafana be batashye bijujuta cyane, kuko ubwo yageraga ku rubyiniro yahawe umwanya hafi ya ntawo, kuko ubwo abafana bari batangiye gushyuha bahise bamukuraho igitaraganya.

Ku mbuga nkoranyambaga, abitabiriye iki gitaramo bakomeje kunenga cyane imitegurire y’iki gitaramo iciriritse cyane dore ko ibi byatumye bataha badaciye iryera Papa Cyangwe na we wagombaga kuririmba ndetse n’ibindi byamamare byagombaga kugaragara muri iki gitaramo birimo Titi Brown, General Benda n’abandi.

Umuraperi Zeotrap yataramye iminota mike, ava ku rubyiniro abantu batabisha

Papa Cyangwe wagombaga kuririmba, amasaha yabafashe ataragera ku rubyiniro