Nicki Minaj yarahiye kwirukana umuvangamiziki we

Nicki Minaj yarahiye kwirukana umuvangamiziki we

 May 29, 2024 - 07:26

Nyuma y’uko umuvangamiziki w’umuhanzikazi Nicki Minaj yigambye gusinya ku ibere ry’umufana kuko abimusabye, Nicki Minaj yavuze ko niyongera kubona ibintu nk’ibi azahita amwirukana burundu.

Ubwo Nicki Minaj yakoraga igitaramo nyuma yo gufungurwa na Polisi ya Amsterdam, umuvangamiziki we (Deejay) witwa ‘Dj Boof’ bitewe n’urukundo umwe mu bari bitabiriye iki gitaramo yari amufitiye yaje kumusaba ko yamusinyira ku ibere rye nk’ikimenyetso yajya amwibukiraho ko bahuye.

Uyu muvangamiziki yaje kubimukorera nk’uko yari abisabwe gusa nyuma aza kubyigamba ku mbuga nkoranyambaga ze zitandukanye avuga ko amaze kuba icyamamare ubwo abafana basigaye bamusaba kubasinyira. Yagize ati “Maze kuba icyamamare koko (Araseka) Bansabye kubasinyira ku mabere.”

Ni igikorwa Nicki Minaj atigeze yishimira na gato nyuma yo kubibona, kuko yahise ajya ku rukuta rwe rwa X n’umujinya mwinshi abwira uyu musore ko naramuka yongeye kubibona azahita amwirukana.

Yagize ati “Ndabasezeranya ko nzahita mwirukana ninongera kubona ibi ukundi.”

Dj Boof akaba ari we muvangamiziki (Deejay) w’uyu muhanzikazi Nicki Minaj uri no kumufasha mu bitaramo bye byose ari kugenda akora hirya no hino ku isi yise ‘Pink Friday 2.”