Ariko nubwo yahuraga n’ibibazo bikomeye, Neymar yabashije kwiyubaka no gufasha Santos kwirinda kumanuka mu cyiciro cya kabiri, asubiza abamunengaga bakamushyira ku gitutu, kuko yashoboye kugaragaza impano ye mu minota ya nyuma y’umwaka w’imikino.
Nyuma yo kumara amezi hafi abiri hanze kubera imvune, Neymar yongeye kubanza mu kibuga ku mukino wa Santos na Flamengo ku wa 9 Ugushyingo 2025. Nubwo atabashije kwitwara neza, yabonye amashoti abiri agana mu izamu, asimburwa habura iminota mike ngo umukino urangire.
Nyuma y’uyu mukino, uyu mukinnyi w’imyaka 33 yahuye n’inkubiro y’ibitutsi n’abamunenga ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru.
Mu kiganiro yaherukaga gutanga, Neymar yavuze ko byamugizeho ingaruka zikomeye ku buzima bwe bwo mu mutwe ku buryo bwari ubwa mbere asaba ubufasha bw’abajyanama b’ubuzima bwo mu mutwe.
Yagize ati:“Ibi byumweru bishize byarangoye cyane. Nyuma yo gukina na Flamengo, naranenzwe bikabije, numvaga bararenze urugero. Bwambere nasabye ubufasha kuko nari ngeze ku rwego rwo kutabasha kwiyubaka. Umutoza wanjye, bagenzi banjye n’umuryango ni bo banyubatse muri icyo gihe.”
Neymar ntiyagarukiye aho kuko nubwo atari yakiyakira neza, yongeye kwitangira ikipe mu mikino itatu ya nyuma ya shampiyona, afasha Santos kwirinda kumanuka. Mu buryo butunguranye, yatsinze ibitego bine akanatanga pase imwe yavuyemo igitego, ibintu byongeye kumugaragaza nk’umukinnyi w’ingenzi.
Ibyo byatumye abamunengaga bacururuka, ahubwo bamushima ko yitangiye ikipe mu gihe yari yugarijwe n'igitutu.
Ibyo Neymar yabivuze mu gihe yitegura kubagwa imvune yagize mu ivi.
Neymar Jr. yatangaje ko yahuye n'ibibazo bikomeye byo mu mutwe
Neymar Jr. yafashije ikipe ye kutamanuka mu kiciro cya kabiri
