Nel Ngabo yahishuye icyamutunguye ahura na Perezida Kagame

Nel Ngabo yahishuye icyamutunguye ahura na Perezida Kagame

 Dec 3, 2024 - 15:19

Umuhanzi Nel Ngabo yahishuye amarangamutima yari afite umunsi ahura na Perezida Kagame n'umuryango we, ndetse avuga n'icyamutunguye kuri uwo munsi.

Umuhanzi Nel Ngabo yatangaje ko Perezida wa Repubulika Paul Kagame n’umuryango we banyuzwe n’indirimbo ze ndetse asaba abahanzi Nyarwanda kudacika intege kuko ibikorwa byabo bigera kure. 

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Mbere mu kiganiro Versus kuri Televiziyo Rwanda, aho yagaragaje ko umunsi wa Mbere ahura n' Umukuru w'Igihugu yamuririmbiye atungurwa no kumva azi indirmbo ze.

Ati " Umuziki wacu arawukurikira ndetse na Madamu we hamwe n'umuryango we wose. Narabaririmbiye numva barazizi ndavuga ati ibi bimpaye imbaraga. 

"Umuziki wacu ufite isura nziza mu maso yabo kandi nashishikariza abahanzi bagenzi banjye gushyiramo ingufu.

"Kandi biranagaragara ko badushyigikira, kuba batwubakira ibikorwaremezo byiza ndetse tukanakira n'ibitaramo Mpuzamahanga, biba bigaragaza ko turi mu maboko meza."

Nel Ngabo akaba yarahuye n'Umukuru w'Igihugu nyuma y'ibikorwa by'amatora y'Umukuru w'Igihugu muri uyu mwaka ubwo yahuraha n'abahanzi bo mu Karumuna mu Karere Bugesera. 

Icyo gihe yahuye n'abarimo Knowles n'umugabo we Ishimwe Clement, Platin P ndetse n'abandi babarizwa muri Kina Music, icyo akaba yaranabagabiye inka.

Nel Ngabo aravuga ko yatunguwe no kumva Umukuru w'Igihugu azi indirmbo ze