Muyoboke ntiyicuza kuba yarafungishije Fatakumavuta

Muyoboke ntiyicuza kuba yarafungishije Fatakumavuta

 Nov 26, 2024 - 17:12

Muyoboke Alex yahishuye icyatumye yiyemeza kurega Fatakumavuta wamusebeje igihe kirekire akamugira inama ariko akanga.

Muyoboke Alex wamenyekanye mu myidagaduro y'u Rwanda afasha abahanzi batandukanye mu bikorwa byabo, aratangaza ko yagiye kurega Fatakumavuta bimaze kumurega.

Yavuze ko yamugiriye inama kenshi ngo arekere kumusebya, umunsi umwe akabyemera ko atazabyongera, ariko undi munsi akabisubira.

Mu kiganiro yagiranye na B&B FM, yavuze ko kuba yaratanze ikirego yifuzaga ubutabera, bityo ko ntacyo kwicuza afite kuko yarenganyijwe inshuro nyinshi.

Yunzemo ko kubera uburyo abarimo Fatakumavuta bamusebyaga, yageze aho areka ibyo gufasha abahanzi b'igitsina gore kugira ngo batavuga ko hari ibyo abanza kubaka.

Icyakora nubwo yavuze ko ntacyo kwicuza kuba yarafungishije Fatakumavuta, ariko nanone avuga ko atakishimira ko mugenzi we afungwa, ahubwo ko icyo ashaka ari ubutabera.

Magingo aya Fatakumavuta afunzwe iminsi 30 y'agateganyo akurikiranweho ibyaha yakoreye ku mbuga nkoranyambaga nko gutukana, gusebanya n'ibindi bitandukanye nko kunywa urumogi.

Muyoboke Alex aremeza ko aticuza kuba yarafungishije Fatakumavuta

Fatakumavuta afunzwe akurikiranweho ibyaha yakoreye ku mbuga nkoranyambaga