Mu ibaruwa Mr P yanditse, yavuze ko atigeze agerageza gufungisha umuvandimwe we amubeshyera, ahubwo ngo ni uko yari yatahuye ko Rudeboy n'umuvandimwe wabo Jude Okoye n'umugore we bashinze sosiyete atabizi.
Yavuze ko ngo iyo sosiyete bari bayise 'Northside music' kandi ijya kwitiranwa n'indi bari basanganwe yitwa 'Northside Entertainment' ari nayo label babarizwagamo, bayobowe na mukuru wabo Jude.
Peter Okoye yavuze ko yaje kumenya ayo makuru, aza kubiganiriza Rudeboy agira ngo yumve niba yaba hari icyo azi kuri iyo sosiyete y'ibanga, gusa inshuro zose yagerageje kubimubaza yangaga kugira ikintu abivugaho.
Yakomeje avuga ko yakomeje gushaka amakuru asanga hari amafaranga menshi bajyaga bakura muri 'Northside Entertainment' bakayajyana muri 'Northside music', agera aho afata icyemezo cyo kujya mu buyobozi.
Mr P ahakanye ibyo kugambanira Ruderboy, mu gihe mu gitondo nabwo yari yamwandikiye ibaruwa ndende avuga ko ababajwe cyane no kuba mu biganiro byose agenda akora avuga ko ari we wagize uruhare rungana na 99% mu kwandika indirimbo n'ibindi bikorwa by'itsinda akirengagiza imbaraga nawe yabishyiragamo.
Yavuze kandi ko we iyo yajyaga mu biganiro yavugaga nk'itsinda ariko Rudeboy we yaba ari mu biganiro akavuga ibintu byose abyiyerekezaho wenyine, agaragaza ko ari we wabikoze kabone n'ubwo babaga bari kumwe mu kiganiro.
Muri iyi baruwa Peter yabwiye Rudeboy ko yahoze akora buri kimwe agamije kumwangisha abafana ariko ntabwo bashobora kumwanga wenyine ahubwo bazabanga bose kuko babatengushye.
