Miss Jojo yahishuye icyatumye akora umuziki nyuma akawureka

Miss Jojo yahishuye icyatumye akora umuziki nyuma akawureka

 Aug 12, 2024 - 14:49

Umuhanzikazi Miss Jojo yahishuye ibintu bituma yishimira imyaka yose yamaze mu muziki Nyarwanda, avuga n'ibyo ahugiyeho magingo aya.

Uwineza Iman Josiane wamenyekanye mu muziki Nyarwanda ku mazina ya Miss Jojo, aratangaza ko yishimira ibihe byiza yagiriye mu muziki, kuko yemeza ko icyo yashakaga atari ukwamamara, ahubwo ngo yashakaga gutanga ubutumwa.

Miss Jojo umaze imyaka isaga 10 ahagaritse umuziki, yavuze ko ibihe yanyuzemo akiwurimo abyishimira, ati “Ahahise hanjye ndahishimira. Numva narakoze icyo nashakaga, njye ntangira kuririmba sinari umuntu ukunda kwamamara. Nashakaga gutanga ubutumwa."

Yashimangiye ko ahahise he hamwigishije byinshi mu buzima, ati "Igihe cyarageze numva ubutumwa nagombaga gutanga narabutanze, numva hari urundi rwego rwisumbuye nshaka kubaho. Narakuze, ndi umubyeyi, mfite akandi kazi nkora.''

Mu kiganiro yarimo agirana na RBA, yavuze ko icyo ahanze amaso muri ibi bihe  ari umuryango utegamiye kuri Leta yise "Igikari" ukora ibikorwa bitandukanye byo gufasha abana b'abakobwa.

Ati “Umwana w’umukobwa akeneye umuntu umuganiriza mu rurimi yumva. Abato bafite amakuru y’ubwoko bwose. Akazi kacu ni ukubafasha gutoranya ameza mu yo bafite.''

Yagaragaje ko mu nshuro ebyiri "Igikari" kimaze kuba, babona gitanga umusaruro,. Ati "Ubushize twamaranye iminsi 14, nyuma twabahaye igenzura tureba ibyo batahanye. Twaganiriye n’ababyeyi tubabaza niba barabonye impinduka n’icyo babona twanoza."