Misophonia, bisobanuye mu magambo y’Icyongereza “kwanga amajwi,” ni indwara itaramenyekana cyane mu bice byinshi by’isi, ariko ihangayikishije abayirwaye. Iyo umuntu ufite iyi ndwara yumvise amajwi bamwe bafata nk’asanzwe, ahita agira igitutu cy’amarangamutima, rimwe na rimwe akagira umujinya ukabije cyangwa akumva ashaka guhunga aho ari.
Amajwi Akunze Guteza Ibibazo
Amajwi akunze kugaragara nk’imbarutso ya misophonia ni ay’igihe umuntu arya asakuza, guhumeka cyane, gukoma intoki ku meza, gusoma icyayi cyangwa kunywa ikinyobwa cyose usimahi hakumvukana ijwi. Uyu muntu ashobora kubabara mu buryo bukomeye ku buryo aho hantu yahitamo kuhava, cyangwa akagira imyitwarire irimo guhubuka cyangwa kwifata nabi bitewe n’ayo majwi.
Impamvu z’iyi Ndwara
Nubwo impamvu nyayo itera misophonia itaramenyekana neza, abashakashatsi bakeka ko iyi ndwara ituruka ku mikoranire idasanzwe hagati y’uduce tw’ubwonko dushinzwe kumva amajwi n’udushinzwe kwinjiza no gutunganya amarangamutima. Ibi bituma umuntu abasha guhuza amajwi mato n’amarangamutima akabije ku buryo budasanzwe.
Misophonia iterwa n'imikorere idasanzwe y'ubwonko
Uburyo bwo Kuyitahura no Kuyirinda
Kugeza ubu, nta buryo bwihariye bwemewe bwo kuvura misophonia, ariko hari ubufasha butangwa bugamije gufasha abayirwaye kugabanya ubukana bwayo. Ibi birimo inama ku buzima bwo mu mutwe (psychotherapy), imyitozo yo kwiyobora mu gihe cy’amarangamutima, nko kwiga uburyo bwo guhumeka neza cyangwa kwirinda ahantu hazwiho amajwi atera ikibazo.
Abahanga bemeza ko kumenya iyi ndwara no kuyifata nk’ikibazo cy’ubuzima bw’imitekerereze bifasha abayirwaye kubona ubufasha bukwiye aho gufatwa nk’abarwaye mu mutwe.
Misophonia ni indwara ikigaragara nk’iyoroheje ku bantu batayirwaye, ariko ishobora kubuza ubuzima busanzwe abayifite. Kubanira neza no gufasha abo bantu ni ingenzi mu kubaka sosiyete yumva kandi yita ku bibazo bitagaragara ku mubiri ariko bigira ingaruka zikomeye ku buzima.
Abantu barwaye misophonia bakwiye kwitabwaho
