Minisitiri w’Intebe wa Israel yatangiye kuburanishwa

Minisitiri w’Intebe wa Israel yatangiye kuburanishwa

 Jun 27, 2025 - 17:33

Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, akomeje kuburanishwa ku byaha ashinjwa bijyanye na ruswa, uburiganya ndetse no kunanirwa kuzuza inshingano z’umuyobozi nyuma yo gushoza intambara ku gihugu cya Iran ntigende neza.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Kamena 2025, Urukiko Rukuru rwa Yeruzalemu rwanze ku nshuro ya kabiri ubusabe bwa Benjamin Netanyahu n'abamwunganira mu mategeko, bwo gusubika urubanza rwe.

Uru rukiko ruvuga ko impamvu ziri gutangwa zitumvikana, nubwo yatanze kopi igaragaza gahunda afite muri iki Cyumweru zatuma ataboneka. 

Bati "Mu ngengabihe yagaragajwe, nta mpamvu idasanzwe cyangwa ikibazo gikomeye cyagaragajwe cyatuma iburanisha risubikwa."

Icyakora urukiko rwemeye ko iburanisha ryo ku wa Mbere ryatangira saa tanu n’igice za mu gitondo (11:30 A.M) aho kuba saa tatu nk’uko bisanzwe.

Ese Benjamin Netanyahu arashinjwa iki?

Benjamin Netanyahu ashinjwa kwakira impano zihenze hamwe n’umugore we Sara Netanyahu, harimo ibifite agaciro karenga NIS 700,000 ($206,261.51), ndetse ngo yafashije umucuruzi wo muri Hollywood, Arnon Milchan kubona visa n’ibindi byemezo.

Ashinjwa kugerageza kumvikana n’umuyobozi w'ikinyamaku 'Yedioth Ahronoth',  Arnon Mozes, kugira ngo bajye bamuvuga neza mu itangazamakuru, nawe amufashe kutsikamira ikinyamakuru bahangana cya  'Israel Hayom'

Netanyahu Kandi ashinjwa  gufata ibyemezo bifitiye inyungu nyinshi isosiyete y'itumanaho ya  'Bezeq' na yo umugororera gutuma avugwa neza mu itangazamakuru.

Benjamin Netanyahu amaze iminsi ahanganye n'igihugu cya Iran mu ntambara

Donald Trump yasabye ko ibyo  Benjamin Netanyahu ashinjwa byakurwaho burundu