Minisitiri Utumatwishima yagize icyo asaba abantu bavangura abahanzi

Minisitiri Utumatwishima yagize icyo asaba abantu bavangura abahanzi

 May 4, 2024 - 14:26

Minisitiri w’urubyiruko n’iterambere ry’ubuhanzi Dr.Jean Nepo Utumatwishima Abdllah, yasabye abakunzi b’umuziki Nyarwanda kutavangura abahanzi ko ahubwo bagakwiye gufasha uwo ari we wese bakamushyigikira mu byo akora.

Mu butumwa yanyujijie ku rukutwa rwe rwa X, Minisitiri Utumatwishima yasabye abantu kujya bashyigikira umuhanzi wese batitaye ku njyana akora dore ko ibi ari byafasha umuhanzi kuzamuka.

Ni mu gihe usanga abantu benshi cyane cyane urubyiruko bibanda ku miziki igezweho, ku njyana runaka cyangwa se umuhanzi runaka ugezweho, bakumwa ko ari we bagomba gufasha nyamara buri muhanzi wese aba akeneye gushyigikirwa, bikaba byanazamura umuziki nyarwanda.

Ibi yabikomojeho ubwo yashishikarizaga abantu kuzitabira igitaramo cy’umuramyi Chryso Ndasingwa ufite igitaramo kuri uyu wa 05 Gicurasi 2024, yise ‘Wahozeho Album Launch’ muri Bk Arena.

Minister Utumatwishima, ni umwe mu bayobozi batanga ikizere ko azageza umuziki nyarwanda kure bitewe n’ibikorwa akunze gukora bigaragaza ko ashyigikiye ko umuziki n’abahanzi areberera bagera kure nta we arobanuyemo.

Minisitiri yasabye urubyiruko gushyigikira umuhanzi wese