Iri kote biteganyijwe ko rizamurikwa mu imurikagurisha rizabera mu mugi wa Osaka mu Buyapani kuva tariki 24 Kamena kugera 07 Nyakanga 2025.
Iri kote ryiswe 'ZZZN', rifite uburyo bwo gukusanya amakuru ku mubiri w’umuntu nk’umuvuduko w’umutima, n’ubushyuhe bw'umubiri hakoreshejwe impeta yihariye yambarwa ku rutoki.
Aya amakuru akusanywa akoreshwa mu gutanga urumuri, kugena ubushyuhe n’amajwi bifasha umuntu gusinzira neza aho waba uri hose.
Iri kote ntabwo uryambara ushaka kuryama gusa, kuko ushobora no kuryambara bisanzwe ushaka gusinzira uri nko mu rugendo ugahita urishyira mu buryo bwo 'gusinzira' (Sleep Mode), ubundi rikagufasha gusinzira vuba kandi neza.
Igihugu cy'u Buyapani ku Isi gifite izina ryo kugira abaturage baryama amasaha make ku Isi, ibyatumye Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda y’u Buyapani bashimagiza cyane uyu mushinga.
Iki gihugu gihomba miliyari 138 z’amadolari buri mwaka kubera ibibazo by’uburyamo buke bivamo kugabanuka k’umusaruro, impanuka n’ihungabana mu buzima.
Iri kote rifite insinga nto kandi zoroheje zifasha mu kuzamura ubushyuhe
Uwambaye iri kote ashobora kumva umuziki umufasha gusinzira
