Madonna avuga ko yavutse bundi bushya

Madonna avuga ko yavutse bundi bushya

 Aug 2, 2023 - 01:10

Nyuma yo kumara igihe mu bitaro arembye, umuhanzikazi Madonna, avuga ko yavuye kure bisa no kuvuka bundi bushya.

Mu magambo ye, Madonna yivugiye ko asa n'uwavutse bwa kabiri. Ibi bije nyuma y'iminsi igoye yanyuzemo mu minsi yashize ubwo yari mu cyumba cy'indembe mu bitaro.

Madonna yamaze igihe muri koma arembejwe n'indwara ya "Bacterial infections" yibasiye ibihaha bye, ubwonko n'uruhu

Ubu, ukwezi kumwe nyuma y'ibi bibazo by'ubuzima, uyu muhanzikazi w'Umunyamerika yumva ameze neza, ndetse  nubwo byamusabye gusubika ibitaramo bye, yifuzaga kugira icyo abwira abayoboke be abinyujije kurubuga rwe rwa Instagram.

Yanditse ati: "Urukundo rw'umuryango n'incuti ni wo muti urenze indi yose. Ukwezi kumwe mvuye mu bitaro, ubu nabyumva nkanabitekereza. Nk'umubyeyi, ushobora rwose kwisanga waheze mu guhaza ibyifuzo by'abana bawe akenshi biba binagoye guhaza. Ariko ubwo nacikaga intege, abana banjye baranyiyeretse rwose. Nabonye uruhande rwabo ntari narigeze mbona.

Uko ni na ko natunguwe n'urukundo neretswe n'inshuti zanjye. Nagiye ntungurwa n'impano zitandukanye bampaye.

Madonna avuga ko yavutse bundi bushya kuko yavuye kure mu burwayi bwe

Nkimara gufungura izo mpano, nararize kuko  byanyeretse ko ndi umunyamahirwe kuba ndiho. Namenye ko ndi umunyamahirwe kuba  naramenyanye n'abantu benshi nk'abo mfite, ndetse n'abandi benshi bagiye. 

Ikindi, ndashimira abamarayika banjye bose bandinze kandi bakanshoboza kuba ngihumeka kugira ngo nsohoze umurimo wanjye! "

Biteganijwe ko ibitaramo by'uyu muhanzi , w'imyaka 64  byasubitswe bigomba kwimurirwa ku yandi matariki.