Tariki ya 04 Mutarama 2025 nibwo umutwe wa M23 wigaruriye umujyi w'ingenzi muri iyi ntambara bahangemo na FARDC wa Masisi-Centre uri muri Teritwari ya Masisi.
Nyuma y'uko uyu mutwe wigaruriye uyu mugi, amahanga yahise ahaguruka atera hejuru ashyira igitutu kuri M23 babasaba ko barekure uwo mujyi mu buryo bwihuse.
Ku ikubitiro Amerika n'Ubumwe bw'Uburayi nibo bahise bashishimura itangazo bavuga ko kuba M23 yafashe Masisi-Centre bigabanya umuhate wo guhagarika intambara mu bw'umvikane bityo ko bakwiye kuhava.
Nyamara uyu mutwe nawo wabaye ibamba biciye mu muyobozi wabo Balinda Oscar yabwiye Jacques Niyitegeka umunyamakuru wa BBC ko badashobora kuva i Masisi kuko ari iwabo.
Umunyamakuru yamubajije niba biteguye kuharekura kugira ngo bubahirize agahenge nk'uko bisabwa na Amerika n'Ubumwe bw'Uburayi, ashimangira ko badateganya kuva muri biriya bice.
