Lil G yaciye amarenga yo kureka umuziki burundu

Lil G yaciye amarenga yo kureka umuziki burundu

 Aug 8, 2025 - 14:26

Umuraperi Lil G wakunzwe mu ndirimbo zitandukanye mu myaka yatambutse mbere y’uko yimukira ku mugabane w’i Burayi aho asigaye atuye muri Pologne, yatangaje ko abakunzi be badakwiye kwitega kongera kumubona mu muziki mu gihe cya vuba.

Mu kiganiro kihariye yagiranye na The Choice Live, yavuze ko umuziki yawukoze akiri mu Rwanda gusa kuri ubu yamaze guhindura ubuzima ajya gukora ibindi bitandukanye n’umuziki.

Ati “Ntimwitege imiziki vuba kuko niyo twabagamo turi aho ngaho tuza guhindura ubuzima turimuka. Si nange ngenyine hari abavuye muri secural bajya muri gospel…hari n’abo mutacyumva. Nahinduye ubuzima bwange, mva aho nza aha.”

Yakomeje avuga ko nta gahunda ya vuba afite yo kugaruka mu Rwanda no muri Afurika muri rusange, kuko ubu yabaye umuturage w’i Burayi kandi ameze neza arishimye.

Tariki 18 Ugushyingo 2022, nibwo uyu muraperi yahagurutse i Kigali yerekeza muri Pologne kuri ubu akaba yaramaze kuhabona n’umukunzi.