Kabuhariwe mu gutera urwenya, umukinnyi wa filime akaba n’uwahoze ari umunyamakuru mu kiganiro Daily Show, Travor Noah, muri iki cyumweru yakoze igitaramo cyitabiriwe n'abantu barenga 20,000, maze abaganiriza ku byo yagiye anyuramo ku migabane itandukanye amaze gutereraho urwenya.
Travor Noah wifuzwaga cyane n'Abagande byarangiye atabataramiye
Yababariye inkuru z’ibyo yabonye mu bihugu bitandukanye, birimo Amerika South Africa Ubuhinde, i Londres mu Bwongereza, n’ahandi.
Ageze kuri Uganda, yaganiriye abakunzi ku nkuru zo muri 2017, ubwo yavugaga ko yigeze gutegura urugendo muri iki gihugu cyo muri East Africa, ariko nyuma bikaba ngombwa ko agihagarika kubera amabwiriza akakaye.
Ibi yabivuze nyuma yuko hari amakuru avuga ko yaba yarigeze gutumirwa muri Uganda, ariko abashinzwe gutegura ibitaramo bakamwihanangiriza ko atagomba gutera urwenya kuri Perezida Yoweri Museveni cyangwa ku ngingo y’abaryamana bahuje igitsina.
Travor Noah yaburiwe kudatera urwenya kuri Museveni, ahita acika intege
Uyu munyarwenya ukomoka muri South Africa muri iki cyumweru yagize ibitaramo bitatu i Londres mu mu bitaramo bizeguruka imijyi itandukanye yise Off the Record, ndetse tutibagiwe n’icyo yakore i Glasgow muri Scotland, mu ntangiriro z’icyumweru.
