Amakuru aturuka hafi ya Academy ya Motion Pictures Arts & Science, ashinzwe gutanga ibihembo, yatangarije ikinyamakuru Hollywood Reporter ko ibihembo bitazasubikwa kandi bizakorwa nk’uko byari byateganijwe.
Ibihuha by’isubikwa rya Oscars byazamuwe bwa mbere n’ikinyamakuru ‘The Sun’ cyo mu Bwongereza kivuga ko ibyo bihembo ishobora gusubikwa bwa mbere kuva byatangira mu myaka 96 ishize kubera inkongi y’umuriro ikomeje kuba muri Amerika.
Inkongi y’umuriro ikomeje kuyogoza Los Angeles yangije byinshi, ihitana ubuzima bw’abantu 25 kandi isiga abantu benshi batagira aho baba, barimo n’ibyamamare nka Mandy Moore, Paris Hilton n’abandi.
Oscars, cyangwa Academy Awards, ibera ahitwa Dolby Theatre i Hollywood, Los Angeles, muri California.
Ikinyamakuru Hollywood Reporter kivuga ko ugeza ubu, ingamba zashyizweho zirimo kwagura igihe cyo gutora abazahatana, gutinda gutangaza kandidatire, guhagarika umudamgiro ku batoranijwe, no gusubika ibyiciro bya siyansi na tekiniki (ubusanzwe bitari mu birori binyura kuri televiziyo ).
Biteganijwe ko ibirori byo gutanga ibyo bihembo ku nshuro ya 97 bizaba ku cyumweru, tariki ya 2 Werurwe 2025.
