Koreya y'Epfo: Urukiko rwamukatiye kubera ibiro byinshi

Koreya y'Epfo: Urukiko rwamukatiye kubera ibiro byinshi

 Nov 27, 2024 - 09:10

Urukiko muri Koreya y'Epfo rwakatiye umugabo nyuma yo kumuhamya icyaha cyo kuzamura nkana ibiro bye kugira ngo atajya mu gisirikare nk'uko amategeko muri iki gihugu abiteganya.

Kuri uyu wa 26 Ugushyingo 2024, nibwo Urukiko ruri mu Burasirazuba bwa Koreya y'Epfo rwakatiye umugabo utaravuzwe amazina igihano cy'umwaka umwe usubitse mu gihe cy'imyaka ibiri kubera kwanga kwitabira imirimo ya gisirikare.

Uyu mugabo bivugwa ko afite imyaka 26, mu 2017 yakorewe ibizamini basanga afite ibiro 83kg na 169cm, nyamara nyuma inshuti ze zamugiriye inama yo kuzamura ibiro kugira ngo atazajya mu gisiirikare nk'uko urukiko rwabimushinjije.

Hagati ya 2022 na 2023, uyu mugabo yongeye gupimwa asanga afite ibiro biri hagati 103-105, aho urukiko rwamushinje ko yabikoze nkana akazajya afata ibiryo n'ibiribwa bigamije kongera ibiro kugira ngo atajya mu gisiirikare.

Muri Koreya y'Epfo, abagabo bose badafite ibibazo by'ubuzima, bakora imirimo ya gisirikare nk'itegeko hagati y'amazi 18 na 21. Itegeko rivuga ko iyo umuntu ufite ibibazo by'ubuzima, akora indi mirimo ifitiye igihugu akamarao.

Uyu mugabo biremezwa ko yaba yaratinye kujya gukora igisirikare kugira ngo atazacakirana n'ingabo za Koreya ya Ruguru, dore ko umwuka w'intambara ututumba.