King Promise yasize inkuru i musozi mu bihembo byatanzwe muri Ghana

King Promise yasize inkuru i musozi mu bihembo byatanzwe muri Ghana

 Jun 2, 2024 - 09:48

Umuhanzi King Promise wo mu gihugu cya Ghana yabaye iciro ry’imigani nyuma y’uko yagiye yirahira ko ari we muhanzi ukomeye muri Ghana, kandi azegukana igihembo cy’umuhanzi mwiza w’umwaka mu bihembo bya Telecel Ghana Music Awards, nyamara bikaba byarangiye atagikojejeho intoki.

Mu ijoro ryahise nibwo hatangwaga bimwe mu bihembo bikomeye mu gihugu cya Ghana ku nshuro ya 25, bizwi nka ‘Telecel Ghana Music Awards (TGMA)’, aho byari bihatanyemo abahanzi Nyafurika mu byiciro bitandukanye.

Ibi bihembo bikaba byarangiye umuhanzi King Promise asize inkuru i musozi bitewe nuko yabuze igihembo cy’umuhanzi mwiza w’umwaka yahoze avuga ko agomba kukegukana nk’umuhanzi uri ku gasongero k’umuziki wa Ghana kandi wakoze cyane.

Mu minsi yashize nibwo King Promise yazengurutse ibitangazamakuru ahamya ko igihembo cy’umuhanzi w’umwaka ari we ugomba kukegukana uko byagenda kose, kuko nta wundi muhanzi ufite amateka nka we muri Ghana.

Mbere y’uko hamenyekana abegukanye ibi bihembo, King Promise yabanje kujya ku rubyiniro ataramira abari bitabiriye uyu muhango, ndetse agaragaza ko ari umuhanzi ushoboye kandi ukwiye kwegukana iki gihembo cy’umuhanzi mwiza w’umwaka nk’uko yahoraga abivuga.

Ubwo batangaga ibihembo, uyu muhanzi yaje gutungurwa nuko ibyo yatekerezaga atari ko bigenze, kuko yaje kwisanga atari we muhanzi wegukanye iki gihembo nyamukuru, ahubwo gihabwa undi witwa ‘Stonebwoy’.

Nubwo yabuze iki gihembo yahoze yifuza, ariko ntiyigeze ataha amara masa kuko yabashije kwegukana ibindi bihembo bitatu muri bine yari ahataniye, ari byo ‘Best Afro-Pop Song’, ‘Best Afrobeat/Afro-Pop Artist’ na ‘Song of the Year’.