Kuri uyu wa 21 Kanama 2024, umuhanzi Kidum Kibido yageze i Kigali aho aje mu gitaramo yise “Soirée Dancante” cyizaba ku wa 23 Kanama 2024 muri Camp Kigali, cyigamije kwishimana n’abakunzi be igihe kirekire amaze akorera ibitaramo mu Rwanda, aho yemeza ko birenga ijana.
Akigera ku kibuga cy'indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, yavuze ko yakiriwe neza, gusa ngo impamvu ni uko ari umupfubuzi w'umuziki.
Abajijwe ku mubano w'u Rwanda n'u Burundi utameze neza, yavuze ko igihe kizagera bakiyunga, cyane ko Abanyarwanda n'Abarundi ari abavandimwe.
Abajijwe niba nta ngaruka bigira ku banyamuziki, yavuze ko ibibazo by'Ibihugu byombi birenze abahanzi, ko abanyapolitike babishinzwe babibazwa.
Ati " Ntabwo bidindiza abahanzi. Ese wari wumva Rwanda Air yabujujiwe kugenda? wari wumva se ambasade yafunze?Ntakibazo kirimo."
Yongeye kubazwa niba abantu bose babona amafaranga y'indege, yasubije ko n'abajya mu Bushinwa batagenda na bisi.


Kidum Kibido akigera mu Rwanda
