Kevin De Bruyne yigaritse Drake ku manywa y'ihangu

Kevin De Bruyne yigaritse Drake ku manywa y'ihangu

 Nov 20, 2023 - 19:55

Umukinnyi ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya Manchester City yo mu Bwongereza, yateye utwatsi amakuru yavugaga ko yaba yarafatanyije na Drake kwandika indirimbo ye "Wick Man" irimo kubica bigacika.

Umukinnyi w’ikipe ya Manchester City, akaba n’Umubiligi, Kevin De Bruyne, yagize icyo avuga ku makuru yavugaga ko ari umwe mu banditse indirimbo y’umuraperi Drake yise “Wick Man” irimo guca ibintu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Kevin De Bruyne yahakanye ibyo kuba yarafatanyije indirimbo na Drake

Iyi ndirimbo ya Drake yasohotse ku wa Gatanu, gusa bamwe mu bavugwa ko baba baragize uruhare mu kuyandika, harimo Kevin De Bruyne.

Abinyujije kuri Instagram, De Bruyne yagize ati:”Drake arashaka ko muha pase! Urwo ni urwenya ntitunabyiteho! Njye ntabwo namufashije kwandika nubwo ndi umufana we ukomeye cyane.”

Byari byavuzwe ko indirimbo shya ya Drake yagizwemo uruhare na Kevin De Bruyne

Kugeza ubu uyu Mubiligi w’imyaka 31 y’amavuko arimo gukira imvune, nyuma yo kubagwa mu itako, kubera imvune yagiriye ku mukino ufungura shampiyona mu kwezi kwa munani.