Kanye West yongeye kujyanwa mu nkiko

Kanye West yongeye kujyanwa mu nkiko

 Jun 4, 2024 - 10:56

Umuraperi Kanye West wiyita ‘Ye’ ku mbuga nkoranyambaga, yongeye kujyanwa mu nkiko n’umukobwa w’umunyamideli wahoze ari umwunganizi we, amushinja ihohoterwa rishingiye ku gitsina yagiye amukorera ubwo yakoraga muri Kompanyi ye ya ‘Yeezy’.

Kanye West utagisiba kuvugwaho cyane mu binyamakuru mpuzamahanga no ku mbuga nkoranyambaga bitewe n’udukoryo twinshi akora ndetse bimwe bikamujyana no mu manza, yongeye kujyanwa mu nkiko n’umukobwa witwa Lauren Pisciotta.

Mu nyandiko Lauren Pisciotta yagejeje mu rukiko, akaba yavuze ko yahoze ari umukozi (umwunganizi) wa Kanye West muri Sosiyete ye yacuruzaga imyenda n’inkweto yitwa ‘Yeezy’.

Uyu mukobwa yavuze ko uyu muraperi yamumenye ubwo yakoraga ku rubuga rwa OnlyFans ruzwiho kwerekana filime z’urukozasoni, nyuma aza kumwemerera akazi muri Kompanyi ye ya ‘Yeezy’, mu kwezi kwa Nyakanga 2021.

Yaje guhabwa akazi ko kuba umwunganizi we, akamuhemba miliyoni  imwe y’amadorali, ni ukuvuga asaga miliyali y’amafaranga y’U Rwanda, ariko ahabwa amabwiriza ko agomba kujya aboneka amasaha 24 yose agize umunsi ndetse n’iminsi irindwi yose igize icyumweru, gusa umukobwa ntiyabitindaho arabyemera.

Pisciotta akomeza avuga ko mu mwaka wa 2022, Kanye West yaje kumusaba gusiba konti ye ku rubuga rwa OnlyFans yahoze akoraho ari na ho bamenyaniye, yabikora akajya amuhemba miliyoni ebyiri z’amadorali (Asaga miliyari y’amafaranga y’U Rwanda), gusa amushinja ko atigeze amuha umushahara we nk’uko babivuganye.

Uyu mukobwa avuga ko nyuma Kanye West yatangiye kujya amwoherereza ubutumwa burimo amagambo y’urukozasoni, amafoto ndetse n’amashusho yagiye yifata aryamanye n’abandi bagore.

Akomeza avuga ko hari ubwo bigeze kwifungirana mu cyumba, Kanye West atangira kumukorakora ashaka ko baryama cyangwa agahitamo ko bateretana, ariko undi aramutsembera, ibyarakaje cyane Kanye West.

Mu kwezi kwa Nzeli 2022, yaje kuzamurwa mu ntera ndetse akajya ahabwa umushahara wa miliyoni enye z’amadorali (Miliyari enye z’amanyaRwanda), ariko ntibyamaze kabiri kuko nyuma y’ukwezi kumwe gusa, mu Ukwakira 2022, yaje guhita amwirukana.

Uretse kuba uyu mukobwa yarabaye umwunganizi we, avuga ko yagize n’uruhare ku ndirimbo eshatu ziri kuri album ya Kanye West yitwa ‘Donda’.

Lauren Pisciotta wahoze ari umwunganizi wa Knaye West