Abashinja Kanye West ubwambuzi ni Producer witwa 'Jahmal Gwin' na 'Brian Miller', aho bavuga ko bagize uruhare rukomeye mu ikorwa rya album ya Kanye West (Donda 2) bakoraho indirimbo umunani zirimo iyitwa Pblo, Keep it burnin na Louie Bags, ariko ntiyabishyura amafaranga yabo bumvikanye.
Umujyanama w'aba ba Producer, Free Maiden yatangaje ko abanyamategeko babo bari kwiga kuri iki kibazo ku buryo bagiye kuyoboka inzira z'amategeko ndetse iyi album ikaba yasibwa ku mbuga zose zicuruza umuziki kuko bimaze kuba imyaka itatu yose yaranze kubishyura.
Bavuga ko kandi hari zimwe mu ndirimbo Kanye West yashyize hanze zitarangiye kuko atigeze abishyura, azishyira hanze batabyumvikanye ngo babimuhere uburenganzira.
Ati "Ntabwo twigeze twemere ikoreshwa ry'ibihangano byacu kuri Donda 2 cyangwa undi mushinga wa Kanye West. Ubu hashize hafi imyaka itatu aturimo amadarori yanze kutwishyura kandi aracyakoresha ibihangano byacu abyibye."
Si aba gusa kuko hari n'indi kompanyi itunganya amashusho yitwa 'Phantom labs ivuga ko Kanye West abarimo ideni ringana na miliyoni 7.1 z'amadorari, yanze kubishyura ubwo bamufashaga gutambutsa kuri murandasi ibirori byo kumvisha abantu iyi album ndetse n'indi mishinga bagiye bamufashamo.
Icyakora Kanye West we avuga ko iby'iri deni ashinjwa atigeze abimenya kugeza n'ubu.
Iyi album yagiye hanze tariki 23 Gashyantare 2025, ikaba iriho indirimbo 18.
Kanye West arashinjwa ubwambuzi
Album ya Kanye West ishobora gusibwa mu gihe atishyuye ideni ashinjwa
