Nyuma imyaka itandatu umuhanzi w'umunya-Canada Justin Beiber ashakanye n'umugore we Hailey Beiber, bibarutse imfura y'umuhungu kuri uyu 23 Kanama 2024.
Mu butumwa Justin Beiber yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram, yemeje ko bakiriye imfura yabo bahaye amazina ya "Jack Blues Beiber".
Justin Beiber na Hailey bakiriye umwana wabo nyuma y'uko bakoze ubukwe mu 2018, na nyuma y'uko bari bamaze igihe barananiwe kumvikana ibyo kubyara, aho umugore yifuzaga ko baba babyihoreye.
Ni nyuma y'uko kandi mu mpera z'umwaka washize aba bombi batumvikanaga ku ngingo zinyuranye zirimo n'imicungire y'urugo rwabo., aho amakuru yavugaga ko Hailey aba ashaka gutegeka urugo.
Icyakora nyuma y'uko bamenyeye ko hari umwana wenda kuvuka, bombi bacoce ibibazo bari bafitanye n'ibihuha byo gutandukana birahagarara, ndese na Justin Beiber ubwe yemeje ko umwana ari we wongeye kubahuza.

Justin Beiber na Hailey bibarutse
