Joseph Kabila yakatiwe urwo gupfa

Joseph Kabila yakatiwe urwo gupfa

 Oct 1, 2025 - 12:05

Uwahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC), Joseph Kabila Kabange, yakatiwe urwo gupfa n’Urukiko rwa Gisirikare rwo muri icyo gihugu nyuma yo guhamwa n’ibyaha bikomeye birimo gushishikariza abantu kwigaragambya, ibyaha by’intambara ndetse no gufatanya n’umutwe wa M23 urwanya ingabo za Leta mu Burasirazuba bw’iki gihugu.

Iyi ngingo yatangajwe na Lieutenant Général Joseph Mutombo Katalayi, Perezida w’Urukiko rwa Gisirikare, ubwo yasomaga umwanzuro w’urubanza.

Urukiko rwavuze ko Kabila ashinjwa kugira uruhare mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi byibasiye abasivili ndetse no gutera inkunga ibikorwa bya gisirikare bigamije guhungabanya umutekano w’igihugu.

Iyi nkuru yakomeje guteza impaka zikomeye mu banyapolitiki n’abaturage ba Kongo, bamwe bayibonamo intambwe ikomeye mu guhashya umuco wo kudahana, mu gihe abandi bayifata nk’ubushotoranyi bushobora kongera umwuka mubi wa politiki mu gihugu.

Kugeza ubu ntiharamenyekana niba we cyangwa abo mu muryango we bazajuririra icyo cyemezo cy’urukiko.

Joseph Kabila yakatiwe urwo gupfa