Jose chameleone yemeye ubusabe bwa Daniella Atim

Jose chameleone yemeye ubusabe bwa Daniella Atim

 Aug 21, 2025 - 16:34

Joseph Mayanja wamenyekanye mu muziki wa Uganda nka Dr. Jose chameleone yemeye gatanya mu mategeko yifujwe n'umugore we Daniella Atim nyuma y'imyaka 17 basezeranye kubana akaramata.

Daniella Atim yifuje gatanya ashingiye ku kuba ngo yarasuzugurwaga, ntakundwe ndetse ntanashyigikirwe, ibyamuteraga agahinda gakabije. Yanavuze ko ngo yahariwe abana babo batanu wenyine mu gihe cy'imyaka itanu yose abitaho wenyine.

Atim ngo arashaka gukomeza kurera abo bana wenyine ariko agahabwa inzu babanagamo n'umuryango iherereye muri Makindye Division, i Kampala muri Uganda, ubufasha buhoraho bwe n'ubw'abana buturutse kuri chameleone ndetse ngo uyu mugabo akishyura n'amafaranga y'urukiko.

Ni mu gihe Chameleone we avuga ko atumva neza impamvu uyu mugore yaka iyi nzu ngo ibe iye ku giti ke akavuga ko inzu ari iy'umuryango muri rusange. Chameleone kandi yifuza kugumana uburenganzira ku bana umugore we adashaka kumuha ndetse ngo bombi bagafatanya kurera abo bana ngo buri mubyeyi agatanga umusanzu we kuko bombi bakora.

Jose chameleone yemeye gatanya ariko avuga ko we n'umugore we bombi bajya bafatanya kurera abana kuko bombi bakora.

Ku kijyanye n'ubusabe bwa gatanya mu buryo bwemewe n'amategeko byo, Chameleone yabwemeye ariko ahakana yivuye inyuma iby'agasuzuguro. Yakomeje avuga ko bombi bemeranyijwe kwimurira umuryango wabo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri 2018. Ngo icyo gihe yabaguriye inzu yo kubamo muri Amerika ndetse akajya anabafasha gusa we yigumiye muri Uganda.

Atim, ufitanye abana batanu na Chameleone, yashatse ibya gatanya muri Werurwe y'uyu mwaka nyuma y'uko aba bombi bashyingiranywe ku wa 7 Kamena nu mwaka wa 2008. Umusaruro wavuye mu mubano w'aba bombi urimo abana Abba Mayanja w'imyaka 19 y'amavuko, Alpha Mayanja wa 16, Alba Mayanja wa 13, Ama Mayanja wa 11 na Zara Mayanja wa 6.