Jose Chameleon yajyanwe kuri Police

Jose Chameleon yajyanwe kuri Police

 Jun 10, 2024 - 14:13

Nyuma y’uko umuhanzikazi wo muri Uganda, Sincere Musc, atangaje ko Jose Chameleon amaze igihe amuhohotera ariko akabiceceka, abantu bakaza kubihindura urwenya bavuga ko ashaka kuzamukira ku izina rye, yahisemo guhita atanga ikirego kuri Polisi.

Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo umuhanzikazi Sincere music yagiye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ko umuhanzi Jose Chameleon yakunze kumuhohotera kenshi amuziza ko yanze ko baryamana, agatangira kujya amwataka, amubwira amagambo mabi, akamwita n’amazina asebanya.

Mu butumwa uyu mukobwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yavuze ko ibi ari ibintu yatangiye kumukorera mu 2020, ariko akabiceceka bitewe n’uko inshuti ze zakomezaga kumubwira ko ari umuntu mubi cyane, aramutse amushyize hanze yamumerera nabi.

Nyuma y’uko uyu mukobwa atangaje ko mu mpera z’iki cyumweru yongeye kumwataka ndetse akamukubita, abantu ku mbuga nkoranyambaga banihinduye urwenya bavuga ko ari gushaka kuzamukira ku izina rya Chameleon cyangwa se akaba ashaka kumushyira hasi.

Ibi byaje guhinyuzwa n’impapuro zo kwa mugaga zigaragaza ko uyu mukobwa yakubiswe cyane mu nda, anakomereka ku kaboko bigaragara ko ari ikintu gifite ubugi cyamukomerekeje, ibi kandi bijyana n’urupapuro yakuye kuri polisi rugaragaza ko yamaze gutanga ikirego ko yahohotewe na Chameleon.

Uyu mukobwa yavuze ko ibi byose Chameleon abikoreshwa n’ikiyobyabwenge cya cocaine afata kigiye kumusaza. Yaboneyeho kandi no gushimangira ibyo Daniella Atim wahoze ari umugore we, amushinja ko ahohotera abagore cyane, dore ko na we yaje kugaragaza ko ashyigikiye ibyo Sencere yavuze.

Sincere Music yajyanye ikirego kuri  Polisi ashija Chameleon kumuhohotera

Jose Chameleon yajyanwe kuri polisi na Sincere M usic amushinja kumuhohotera