Ingabo za Israheli zatangaje ko ibyo bitero byari bigamije kwihimura ku bikorwa bya Hamas, nyuma y’uko bivugwa ko abarwanyi b’uyu mutwe bishe abasirikare babiri ba Israel mu gace ka Rafah.
Gusa, Hamas yahakanye ibyo birego, ishinja Israel gushaka impamvu zo kongera gutangiza intambara nyuma y’icyumweru cy’amahoro y’agateganyo.
Ibi bitero nibyo bya mbere by’indege za gisirikare za Israheli kuva habaho amasezerano yo guhagarika intambara hagati y’impande zombi, amasezerano yari yahawe ikizere n’amahanga ko ashobora kuba intangiriro y’amahoro arambye muri ako karere.
Abasesenguzi baravuga ko uyu mwuka mushya w’intambara ushobora kongera gusubiza inyuma ibiganiro by’amahoro, mu gihe abaturage ba Gaza bakomeje guhura n’ihungabana rikomeye n’ibura ry’ibyatunga imibereho yabo.
Ibitero byo mu kirere bya Israel muri Gaza byahagaze
Ibitero by'indege za Israel muri Gaza byahitanye abantu 45 mu cyumweru gishize
