Iran irashinja WhatsApp gukorana na Israel mu butasi

Iran irashinja WhatsApp gukorana na Israel mu butasi

 Jun 18, 2025 - 08:51

Igihugu cya Iran cyasabye abaturage gusiba urubuga rwa WhatsApp muri telephone zabo, kubera ko rwifashishwa n'igihugu cya Israel mu butasi binyuze mu gukusanya amakuru y'abaturage b'iki gihugu.

Ibi byatangajwe binyuze kuri televiziyo y'iki gihugu kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Kamena 2025, gusa urubuga rwa WhatsApp rwahise ruhakana aya amakuru rwemeza ko ari urwitwazo rwo gutuma bafunga uru rubuga muri iki igihugu.

Mu itangazo yasohoye, WhatsApp yagize iti “Dufite impungenge ko ibi birego bidafite ishingiro bishobora gushingirwaho nk’impamvu yo kubuza serivisi zacu gukomeza gukora mu gihe nk'iki abantu bazikeneye cyane.”

Bakomeje bagira bati "Iyi porogaramu ikoresha uburyo bwa end-to-end encryption, bivuze ko ubutumwa bwoherejwe buba bufunze neza ku buryo nta wundi muntu ushobora kubusoma uretse uwabwohereje n’ubwakiriye."

WhatsApp yakomeje igaragaza ko nta Leta n'imwe bajya baha amakuru ayo ariyo yose.

Bati “Ntidukurikirana aho umuntu ari, ntidufata amakuru agaragaza uwo muganira, kandi ntidukurikirana ubutumwa bwihariye abantu bohererezanya. Ntitujya duha guverinoma iyo ari yo yose amakuru y’abantu benshi icyarimwe.”

Uburyo bwa 'end-to-end encryption' urubuga rwa WhatsApp rukoresha, busobanura ko ubutumwa buba bwarafunzwe (bwarasomwe gusa n’uwabwohereje n’uwabwakiriye), ku buryo n’uwabufatira  mu nzira ngo abusome cyangwa abukoreshe mu nyungu ze atabasha kubusoma keretse abufiteho urufunguzo rwabwo.

Gregory Falco, umwarimu muri Kaminuza ya Cornell akaba n’inzobere mu by’umutekano w’ikoranabuhanga, agaraza ko utakwizera ko ufite ubusugire bwuzuye ku makuru y'igihugu cyawe (data sovereignty) mu gihe amakuru y'Abanya-Iran bakoresha WhatsApp atabikwa muri Iran akabikwa muri Amerika.

Kuri ubu intambara ikomeje guca ibintu hagati ya Israel na Iran, aho hari gukoreshwa uburyo bwose burimo n'ibitero by'ikoranabuhanga cyane ko Israel ifatanyije na Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho uru rubuga rukomoka.

Iran iri mu bihe bikomeye by’intambara ihanganyemo na Israel

Ubwirinzi bwa Iron Dome bivugwa ko bwagabweho igitero cy’ikoranabuhanga