Inyungu i Barcelona! Amafaranga PSG yasabwaga kuri Dembele yikubye kabiri

Inyungu i Barcelona! Amafaranga PSG yasabwaga kuri Dembele yikubye kabiri

 Aug 1, 2023 - 05:17

Kubera gukererwa amasaha make, Ousmane Dembele Paris Saint-Germain yasabwaga gutangaho miliyoni 50 z'amayelo, ubu irasabwa miliyoni 100.

Ikipe ya Paris Saint-Germain ikomeje gushyiramo imbaraga ngo irebe ko yasinyisha umufaransa Osumane Dembele, byitezwe ko ariwe uzaba umusimbura wa Kylian Mbappe.

Amasezerano ya Ousmane Dembele yavugaga ko uwashaka gusinyisha uyu mufaransa yatanga miliyoni 50 z'amayelo, ariko ntarenze ku wa Mbere tariki 31 Nyakanga 2023. Aya masezerano kandi avuga ko niba uwo munsi urenze bikagera muri Kanama 2023, ikipe imushaka izishyura miliyoni 100.

Kwifuza Dembele cyane kwa PSG byatangiye kuvugwa ku wa Gatanu ndetse bifata intera ubwo byamenyekanye ko yamaze kumvikana n'umukinnyi, nyuma yo kubura Rasmus Hojlund ugiye kwerekeza muri Manchester United.

Mu masaha make ashize, umutoza Xavi akomeje kuganiriza Ousmane Dembele ngo arebe ko yahindura ibitekerezo akemera kuguma i Barcelona n'ubwo yamaze kumvikana na PSG.

Amahitamo ya mbere ya FC Barcelona ni kugumana na Ousmane Dembele, ariko ubu biragenwa n'amahitamo ya PSG kuko nayo itifuza gutanga miliyoni 100 kuri Dembele ahubwo yifuza kuganira na Barcelona ikaba yamanura igiciro.

Dembele arifuzwa bikomeye na PSG (Net-photo)