Mu nyandiko yagejejwe imbere y’urukiko, nk’uko bitangazwa na Billboard, Bailey yavuze ko ibyo birego bidafite ishingiro, kuko yamaze kwivuza kandi ubu ameze neza 100% mu mutwe no mu mubiri, ndetse afite ubushobozi bwose bwo kurera Halo neza.
Yongeyeho ko ibyo bibazo by’ubuzima bwo mu mutwe DDG avuga byabaye hagati ya 2022 na 2023, igihe yari mu bihe bikomeye by’agahinda gakabije bitewe n’imibanire mibi n’uwo muraperi.
Bailey kandi yashimangiye ko DDG atigeze na rimwe agaragaza impungenge ku bushobozi bwe nk’umubyeyi kugeza ubwo ikirego cy’inyandiko kimushinja ihohoterwa cyatangiye kugera imbere y’ubutabera.
Uyu mwuka mubi hagati y’ababyeyi ba Halo ukomeje kuvugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga, aho benshi bahangayikishijwe n’igaruka ushobora kugira ku burere bw’uyu mwana.
DDG aherutse kuvuga ko Halle Bailey afite ibibazo byo mu mutwe ku buryo tabasha kurera umwana babyaranye
Halle Bailey yateye utwatsi ibyo kuba afite ibibazo byo mu mutwe
DDG arifuza ko ari we warera Halo, umuhungu babyaranye na Halle Bailey
