Impano eshanu z'agatangaza Davido yahaye umugore we

Impano eshanu z'agatangaza Davido yahaye umugore we

 Jun 26, 2024 - 16:45

Dore impano eshanu z'akataraboneka Davido wakoze ubukwe n'umugore we Chioma ku munsi w'ejo yagiye amuha zikavugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga mu myaka yatambutse ziyobowe n'imodoka z'akayabo.

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 25 Kamena 2024, umuhanzi wo muri Nigeria David Adeleke uzwi nka Davido, yakoze ubukwe n'umugore we Chioma bari bamaranye iminsi babana ndetse bakaba baranibarutse impanga mu Ukwakira 2023.

Aba bombi, urukundo rwabo rukaba rwaratangiye bakiga muri Kaminuza, ibyatumye Davido atangira kuba umusitari no kugira amafaranga ari kumwe n'uyu mukunzi we.

Nk'umusitari kandi ufite amafaranga, ntiyahwemye kwereka uyu mugore we ko amukunda kandi yamuha buri kimwe.

Dore impano eshanu Davido yahaye Chioma zikavugisha abatari bake hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga mu myaka yatambutse.

5. Mu 2018, ubwo Chioma yari yagize isabukuru y'amavuko y'imyaka 23, Davido yamuhaye impano y'imodoka yo mu bwoko bwa black Porsche car ihagaze agaciro ka miliyoni zirenga 38 z'amanyarwanda.

4. Mu 2019 ku munsi w'abakundana (Saint Valentine), Davido yahaye Chioma impano zitandukanye zirimo isakoshi ihenze, indabyo, cake, inzoga zo mu bwoko bwa Wine n'ibindi.

3. Mu 2020 ku munsi w'abakundana, Davido yongeye gutanga impano kuri Chioma y'isaha y'igiciro gihanitse yo mu bwoko bwa Patek Philippe, ihagaze miliyoni zirenga 13Rwf .

2. Muri Mata uyu mwaka, ku isabukuru y'amavuko ya Chioma, Davido yamuhaye igikapu cyuzuyemo amadorari menshi biherekejwe n'indabyo, nubwo hatamenyekanye umubare wayo mafaranga.

1. Ku munsi w'ejo w'ubukwe bwabo, Davido yongeye guha umugore we imodoka yo mu bwoko bwa SUV ikomeje kuvugisha benshi amangambure ku mbuga nkoranyambaga.