Iki gikomangoma cyakoze impanuka mu mwaka 2005 mu gihugu cy'Ubwongereza mu mujyi wa Londres ajyanwa mu bitaro ndetse aza no kujya muri koma.
Nk'uko byemejwe n'uwo mu muryango we, Prince Khaled bin Talal bin Abdulaziz, iki gikomangoma cyari cyarahawe izina "Sleeping Prince" (igikomangoma gisinziriye), kitabye Imana kuri uyu wa Gatandatu tariki 19 Nyakanga 2025.
Prince Khaled bin Talal bin Abdulaziz mu gutangaza urupfu rwe yagize ati "N’umutima wemera ubushake n’itegeko by’Imana, turi mu kababaro kenshi ko gutangaza urupfu rw’umwana wacu dukunda, Prince Al-Waleed bin Khaled bin Talal Al Saud. Imana imuhe iruhuko ridashira."
Prince Al-Waleed akora impanuka yagize ikibazo cy'ubwonko, akaba yari umunyeshuri mu ishuri rya gisirikare i Londres mu Bwongereza.
Muri ibi bihe byose yari ku mashini imufasha guhumeka kandi ahabwa ubuvuzi buhoraho bw’inzobere zitandukanye zo hirya no hino ku Isi, zageragezaga uburyo bwose bwo kumuvura, ariko ntiyigeze akanguka.
Se yakomeje kumuba hafi, aho yanze ko bakuraho imashini zimufasha guhumeka, kugeza ubwo yitabye Imana ku myaka 36.
Prince Al-Waleed bin Khaled bin Talal Al Saud yagiye muri koma mu mwaka wa 2005
Ise wa Prince Al-Waleed bin Khaled bin Talal Al Saud yari afite icyizere ko umwana we azakanguka
