Ibyo wamenya kuri Kim Goodman, umugore ukoresha amaso ye bidasanzwe

Ibyo wamenya kuri Kim Goodman, umugore ukoresha amaso ye bidasanzwe

 Oct 8, 2025 - 13:08

Kim Goodman, umugore w’Umunyamerika, akomeje gutangaza isi yose nyuma yo kugaragaza ubushobozi budasanzwe bwo gusohora amaso ye hanze mu buryo budasanzwe.

Nk’uko bitangazwa na Guinness World Records, Goodman ashobora gusunika amaso ye akayakura aho agomba kubamilimetero 12, ibintu bitigeze bigerwa n’undi mugore uwo ari we wese ku isi.

Mu byishimo byinshi Goodman ati:“Nabibonye bwa mbere nkiri muto. Byatangiye ku buryo butunguranye, ariko nyuma naje kumenya ko ari impano idasanzwe".

Kim Goodman yakunze gutumirwa mu biganiro bitandukanye byo kuri televiziyo no mu birori byo kwerekana impano zidasanzwe.

Ubu amaze kuba icyamamare ku rwego rw’isi kubera iyi mpano yihariye.

Guinness World Records yemeza ko kugeza magingo aya nta wundi mugore urabasha gukuraho ako gahigo, bityo Goodman akaba akomeje kuba kwibikaho ako gahigo gatangaje.

Goodman yakomeje agira ati:“Ndishimira ko impano yanjye ishimisha abantu kandi ikabatera amatsiko. Si buri munsi ubona umuntu ushobora gusohora amaso ye ariko agasubizamo nk’aho nta cyabaye".

Asohora anaso ye mu buryo budasanzwe