Ibyo wamenya ku mubano w’itsinda 'Black Sabbath' na Osbournes waribarizwagamo

Ibyo wamenya ku mubano w’itsinda 'Black Sabbath' na Osbournes waribarizwagamo

 Jul 31, 2025 - 22:49

Tugiye kugaruka ku mubano wa Ozzy Osbournes, uherutse kwitaba Imana, n’iri tsinda Black Sabbath, ryabaye ubukombe mu mpande zitandukanye z’Isi bitewe n’ibigwi ryagiye ryigwizaho.

John Michael Osbourne yavukiye i Birmingham mu mwaka wa 1948, akaba yaravuye mu mashuri ubwo yari afite imyaka 15 y’amavuko, yabaye cyane mu itsinda rya band y’umuziki ryitwa Black Sabbath rizwi cyane mu Burengerazuba bw’Isi. 

Iri tsinda rifite inkomoko mu Bwami bw’u Bwongereza, rikaba ryaratangiye ryitwa The Polka Tulk Blues Band muri 1968 ndetse na Earth muri 1968-1970 nyuma riza guhindura izina ryitwa Black Sabbath.

Itsinda Black Sabbath ryatangiye ryitwa The Polka Tulk Blues Band nyuma baza guhindura izina

Ryashinzwe mu mwaka wa 1968, rikaba ryamenyekanye cyane mu gucuranga nka band y’umuziki. Mu mwaka wa 1970, iri tsinda rya band ya Black Sabbath ryaje kuba ubukombe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse no mu Bwami bw’u Bwongereza ubwo bari bamaze gusohora album yabo ya mbere yabaye ikimenyabose icyo gihe.

Osbourne n’abo babanaga muri iri tsinda rya Black Sabbath; Butler wamamaye nka 'Geezer', Lommi na Ward; bahawe ubwigenge bwo kwisanzura mu mujyi wa Birmingham nk’abantu bafite umwihariko mu kuba barafashije uyu mujyi cyane.

Iri tsinda ryagiye ryegukana ibihembo bitandukanye birimo ibya “Grammy Lifetime Achievement Award” ryatsindiye muri 2019, “Grammy Award for Best Metal Performance” muri 2014 no muri 2000, “Kerrang! Artist of the Millennium Award” muri 1999, “Kerrang! Inspiration Award” muri 2012, n’ibindi.

Ozzy Osbournes yatwaranye ibihembo bitandukanye n'itsinda Black Sabbath

Umubano w’abagize iri tsinda ntabwo waje gukomeza kuko Osbourne wamamye nka Ozzy yaje kuva muri iri tsinda rikomeza kwikorana kuva mu mwaka wa 1978 ndetse nyuma y’imyaka ine, muri 1982, yahise atandukana n’umugore we wa 1, Thelma Mayfair, bari bamaze kubyarana abana babiri, ngo bakaba barapfuye ukuvutsa uburenganzira umugore we.

Nyuma yahise ashakana n’umugore we wa kabiri ari we Sharon wahise utuma akomeza kwikorana umuziki biranamuhira ndetse bombi babyarana abana batatu. Apfuye asize umugore we Sharon ndetse n’abana batanu ari bo Jessica, Louis, Aimee, Kelly na Jack.

Umwanditsi: Gilbert Ukwizagira