Aba bakinnyi bombi bahuriye mu makipe y’abato ya Argentina, guhera ubwo ntibongeye gutandukana. Buri kigo cy’imyitozo, buri irushanwa, bahoranaga mu cyumba kimwe, bikomeza kubaka umubano wihariye.
Messi yigeze no kubivugaho mu buryo bwo gutebya ati: “Nararanye na Kun kenshi kurusha uko nararanye n’umugore wanjye.” Ibi umubano wabo udasanzwe.
Umubano wabo wakomeje mu myaka myinshi, kugera no ku ntsinzi y’igikombe cy’Isi cy’abato mu 2005, imikino ya Olempike yabahesheje umudari wa zahabu mu 2008, ndetse n’igihe kitoroshye cyo gutsindwa mu mikino ya nyuma ya Copa América. Byose byasojwe n’umunezero wo kwegukana Copa América mu 2021, intsinzi yatatse urugendo rwabo rw’ubuzima bwa ruhago.
Ndetse no muri 2021, ubwo Agüero yagiraga imvune zikomeye zikamuhatiriza kureka ruhago, Messi ntiyihanganye, agaragaza agahinda kenshi ati: “Nabuze n’umuvandimwe mu kibuga.”
Uru rugendo rwabo rwerekana ko mu mupira w’amaguru, ubumwe n’ubucuti nabyo bishobora gusiga amateka adashobora kwibagirana, kimwe no kwegukana ibikombe n’imidari.
Kun Agüero na Lionel Messi ubushuti bwasize amateka muri ruhago

Kun Agüerona Lionel Messi baba inshuti kuva bakiri abana
