Ibya Real Madrid na Vinicius Jr. bikomeje gufata indi ntera

Ibya Real Madrid na Vinicius Jr. bikomeje gufata indi ntera

 Jul 27, 2025 - 19:58

Umukinnyi wa Real Madrid, Vinicius Jr., ari kuvugwaho byinshi muri iki gihe kubera umusaruro idahagije mu kibuga no kuba ataremeranya n’ikipe ku masezerano mashya. Nubwo amasezerano ye agihari kugeza mu 2027, arashaka kuyongera ariko asaba umushahara uri hejuru cyane, ari na byo bikomeje guteza impagarara ku mpande zombi.

Nk’uko bitangazwa n’ibinyamakuru byo muri Espagne birimo Cadena SER, Vinicius arifuza guhembwa nk’uko Kylian Mbappé ahembwa, agasaba miliyoni 30 z’amadolari buri mwaka hatabariwemo imisoro, ndetse n’agahimbazamusyi katarigera gatangwa muri Real Madrid. Ubuyobozi bw’iyi kipe bwamaze gutangaza ko butazemera ibyo bisabwa, kuko bishobora gutera ikibazo mu ikipe.

Nubwo bimeze bityo, hari amakuru avuga ko naramuka agarutse ku rwego rwe rwiza, ikipe yiteguye kongera kumuganiriza. Mu gihe impaka zikomeje, amakipe yo muri Saudi Arabia yamaze kumwegera, ndetse bivugwa ko yiteguye gutanga miliyoni 350 z’amayero kugira ngo imwegukane.

Biteganyijwe ko Real Madrid izasubukura imyitozo ku wa 4 Kanama, ariko ikibazo cya Vinicius n'ubu biracyari mu kirere kuko nta mwanzuro uhamye urafatwa.

Vinicius Jr arifuza kongera amasezerano ariko ahawe umushara nk'uwa Kylian Mbappé 

Vinicius Jr arinifuza agahimbazamusyi ku masezerano mashya yasinya