Ibya Album ya Bruce Melodie byabaye agatereranzamba

Ibya Album ya Bruce Melodie byabaye agatereranzamba

 May 10, 2024 - 07:23

Uko iminsi igenda yisunika ni ko abakunzi b’umuhanzi Bruce Melodie n’umuziki nyarwanda muri rusange bakomeza kugenda bamutakariza ikizere, bitewe n’uko yakomeje kugenda abasezeranya ibintu ariko ntabishyire mu bikorwa, aha twavuga nka Album yateguje kumurika muri Gicurasi, ariko kugeza n’ubu hakaba hari indirimbo zitarakorwa.

Bruce Melodie ni umwe mu bahanzi bakunzwe hano mu Rwanda ndetse akaba n’umuhanga mu kumenya uko agenzura imbuga nkoranyambaga, ku buryo ahora ashaka uburyo avugwa cyane kabone n’ubwo nta gihangano yaba afite. Kugeza ubu amezi amaze kuba atandatu nta ndirimbo nshya aheruka, gusa iyo urebye mu bitangazamakuru byo mu Rwanda ni we uvugwa cyane kurusha n’abashyira hanze ibihangano buri munsi.

Tugaruke ku cyatumye adashyira hanze indirimbo muri ayo mezi yose. Abakurikirana imyidagaduro nyarwanda umunsi ku wundi ntibakwibagirwa, ibitaramo uruhuri Bruce Melodie yakoranye na Shaggy kubera indirimbo ‘Funga Macho’ basubiyemo ikaba ‘When she is Around’ ari na yo yamwaguriye amarembo. Bruce ubwo yari akubutse muri ibi bitaramo yabajijwe ku bijyanye n’igihe azongera gushyirira hanze indi ndirimbo avuga ko abantu bazongera kumva indirmbo ye mu kwezi kwa gatanu, ubwo azaba amurika album ye.

Uko iminsi yagendaga yisunika, Bruce Melodie yakomezaga kugenda abazwa ku bijyanye n’aho album igeze. Ubwo yari mu gihugu cya Kenya nibwo yaje gutangariza kuri radio Trace Fm ko album ye izaba yitwa ‘Sample’, igizwe n’indirimbo 16 kandi ko igomba kujya hanze mu ntangiriro za Gicurasi.

Abibuka neza ikiganiro Bruce Melodie yigeze gukorera kuri Instagram ye (Live) yongeye kubazwa igihe cya nyacyo album izagira hanze, icyo gihe yatangaje ko bitazarenza itariki 05 Gicurasi 2024. Kugeza ubu iyo tariki yamaze kurenga nta kanunu k’iyi album.

Album ntizajya hanze muri Gicurasi

Nyuma yo kubona ko igihe bahaye abanyarwanda ko bazashyira hanze album kiri kugenda kibasiga, ibi byaje gutuma biba ngombwa ko itakigiye hanze muri Gicurasi nk’uko abantu bari bayiteze byigizwa inyuma.

Amakuru avuga ko bitewe n’ibitaramo byinshi Bruce Melodie afite I Burayi, byabaye ngombwa ko yimurirwa igihe, ikazajya hanze nyuma yo gukora ibitaramo byose afite.

Amakuru yizewe The Choice Live ifite ni uko iyi album yakabaye yararangiye ariko kugeza n’ubu hari indirimbo ziyigize zitararangira, ari na yo mpamvu nyamukuru yatumye bigiza inyuma igikorwa cyo kuyimurika, bikitirirwa ubwinshi bw’ibitaramo.

Tubibutse ko iyi atari yo album ya mbere Bruce ateguje abantu ikabura, kuko mu mwaka wa 2022 yijeje abantu ko agiye gushyira hanze album iri mu rurimi rw’icyongereza gusa, nyamara na yo byarangiye iheze mu kirere kugeza n’ubu.

Mu ntangiriro z’umwaka wa 2024, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yatangaje ko album ye izaba yiganjeho indirimbo ziri mu rurimi rw’icyongereza, yamaze gutungana ndetse ko mu minsi mike arayishyira hanze mucyo yise guha umugisha amatwi y’abanyarwanda ariko byarangiriye aho.