Tariki 18 Nyakanga 2025, nibwo ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiriye amashusho ya Soloba atabwa muri yombi n'inzego zishinzwe umutekano muri Uganda, gusa icyo yaziraga nticyamenyekanye, aho abantu bose byabateye urujijo.
Mu kiganiro yagiranye na 'MIE Empire', Soloba yavuze ko yari yagiye muri Uganda gufata amashusho ya filime, aza gutabwa muri yombi azira gufatira amashusho ahantu hatemewe kandi bari babanje kumwihaniza.
Uko byatangiye.......
Soloba yavuze ko ku munsi yafungiweho, yari yagiye gufata amashusho ya filime ye ari kumwe n'abakinnyi n'abandi bari mu itsinda bakoranaga, aho bayafatiraga mu muhanda ahantu bitemewe gufatirwa amashusho ya filime, kuko muri uwo muhanda hanyuramo abayobozi bakomeye barimo na Perezida.
Ubwo batangiraga gutunganya ibikoresho bagiye gukina, nibwo haje abashinzwe umutekano bamubwira ko kuhafatira amashusho bitemewe ndetse bamusaba ko niba azi ubwenge yabihagarika.
Abashinzwe umutekano baragiye, ariko Soloba yanga kuva ku izima ahubwo ahita yigira inama yo kujya gukorera hapfo y'aho gato.
Bagitangira gufata amashusho, mukanya nk'ako guhumbya inzego zishinzwe umutekano zahise zimugeraho, gusa kuri iyo nshuro haje abandi batandukanye n'abari baje mbere.
Babajije uhagarariye icyo gikorwa babanza kumuhishira, ariko birangira bavuze ko ari Soloba. Yabajijwe impamvu ari gukorera ahantu bamubujije avuga ko bashakaga gukora ibintu bifite umwimerere.
Ati "ibintu byacu kugira ngo bibe bifite umwimerere, ni uko tugomba gukora ibintu by'umwimerere."
Soloba yagiye kurangiza kuvuga ayo magambo bamaze kumukubita urushyi, bahita bamwambika amapingu bamujyana kuri gereza.
Bamugejejeyo atangira kwisobanura avuga ko afite ubwenegihugu bw'u Rwanda na Uganda, ku bw'amahirwe baramwumva baramubabarira arataha.
Icyakora Soloba ntiyigeze ava ku izima, kuko nyuma yaje kwigira inama yo gusubirayo nijoro rwihishwa bagakina akanu gato kari gasigaye.
Mu gihe bataratangira, inzego zishinzwe umutekano zahise zongera kubagwaho kuko yahaje bamureba. Muri ako kanya bahise bamujyana ku yindi sitasiyo ya Polisi ajya gusobanura ibya filime ye, avuga ko iyo 'Scene' yari ayikeneye cyane.
Amaze kuyisonura bahise bamwohereza kuri ya sitasiyo ya Polisi yari yamufashe mbere, ari naho yasabiye imbabazi bamutegeka kwandika ibaruwa avuga ko atazongera kuza kuhakorera amanyanga. Tariki 20 Nyakanga 2025 nibwo yaje kurekurwa arataha.
Soloba avuga ko byashobokaga ko banamwirukana burundu muri Uganda cyangwa se agahabwa ibihano bikakaye, bitewe n'uko yahoraga akora icyaha yihanangirijwe inshuro zirenze imwe.
Soloba yafunzwe azira gufatira amashusho ahatemewe
