Ni ubutumwa yanyujije kuri X mu kinyarwanda kimeze neza, aho yibukije Abanyarwanda ko inzira ari nyabagendwa muri Uganda kandi amahoro akaba ari yose, aboneraho no kubifuriza ibiruhuko byiza.
Yagize ati “Nshuti bavandimwe Banyarwanda, mu gihe mwegerje iminsi mikuru ijyanye no Kwibohora 31 n’ibiruhuko biri imbere, ndabatumira n’umutima wanjye wose muze mudusure hano I Bugande.
“Imipaka irafunguye, amahoro ni yose. Muze mwishime n’abavandimwe, musure inshuti n’abavandimwe, mwidagadure mu gihugu cyacu...Uganda ni iyanyu, murisanga iwanyu. Mbifurije ibiruhuko byiza, Imana ibarinde.”
Minisiteri y’Umurimo n’Abakozi ba Leta, iharutse gutangaza ko guhera kuva ku itariki ya 01 kugera kuri 04 Nyakanga 2025, azaba ari iminsi y’ikiruhuko rusange mu rwego rwo kwizihiza umunsi mukuru wo Kwibohora, bivuze ko abakozi ba Leta bazasubira mu kazi tariki 07 Nyakanga 2025.

