Fahyvanny yateye utwatsi amakuru y'uko yasabye imbabazi Paula Kajala 

Fahyvanny yateye utwatsi amakuru y'uko yasabye imbabazi Paula Kajala 

 Jan 21, 2026 - 22:19

Umunyamideli wo muri Tanzania akaba n'umugore wa Rayvanny, Fahyvanny (Fahyma) yongeye kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kugaragaza ko amakuru yari akwirakwiye avuga ko yasabye imbabazi Paula Kajala atari ukuri.

Abinyujije kuri Instagram, Fahyvanny yashyize hanze screenshot y'ubutumwa bugufi (DM), agaragaza ko atigeze asaba imbabazi uwo ari we wese kuva yavuka. 

Yashimangiye ko ayo makuru yose ari ibinyoma kandi ko atari byo ko yasabye imbabazi Paula.

Yibasiye abantu bose bakwirakwiza izi foto n’amakuru mpimbano, arandika ati:“Nimurekeraho… muhite mubireka,” agaragaza ko yarambiwe ibihuha byo ku mbuga nkoranyambaga.

Asoza, Fahyvanny asaba abantu kwemera uko ibintu bihagaze, aho guhanga inkuru z’ibinyoma.

Uyu mwuka mubi hagati ya Fahyvanny na Paula Kajala ukomoka ku mateka y’umubano wabo n’umuhanzi Rayvanny, ikibazo kimaze imyaka kigarukwaho kenshi ku mbuga nkoranyambaga.